Nyamagabe: Habonetse indi mibiri mu rugo, abaturage basabwa kuyitangaho amakuru

Tariki 1 Nzeri 2023 Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien hongeye kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uyu mugabo yari aherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gusanga yarubakiye inzu y’ubucuruzi hejuru y’imibiri yari iri mu bwiherero yakoreshaga kera.

Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gukomeza gushakisha ahantu hose yaba yarigeze kugira ubwiherero nyuma yo kubona ko hari amakuru arimo ahisha agashaka no kuzimanganya ibimenyetso.

Ubuyobozi n’abaturage babyukiye mu gikorwa cyo kujya gushakisha ahantu haba harahoze ubwiherero mu rugo iwe babajije umugore we yanga gutanga amakuru umuturanyi wabo yerekana ahahoze ubwiherero bakoreshaga kera ariko ubu bukaba bwubatseho ikiraro cy’amatungo ye, abaturage bahacukuye basangamo imibiri itatu.

Imibiri basanze yubakiyeho inzu y'amatungo
Imibiri basanze yubakiyeho inzu y’amatungo

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Mbazi, Etienne Nshimyumukiza, avuga ko abaturage babyukiye mu gikorwa cyo gushaka ahandi hantu haba hari ubwiherero mu isambu y’uyu mugabo baza kwerekwa n’umuturanyi aho bwahoze ariko basanga na ho yarahubatse ikiraro cy’amatungo, bacukuye basanga na ho harimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “Mbere twabiketse kubera ahantu hari inzu ye y’ubucuruzi hiyashije tukabona yarubakiye hejuru y’umwobo, nyuma rero ubuyobozi bwemeje ko dukomeza gushakisha ahandi haba hakekwa ko haba harimo iyo mibiri. Twasanze rero no mu bundi bwiherero yahoze akoresha kera nyuma akaza kubaka hejuru yabwo ikiraro cy’amatungo ye dusangamo imibiri itatu”.

Kugeza ubu nta makuru aratangwa ku mibiri imaze kuboneka muri ubwo bwiherero kuko uyu mugabo Mbonyumukiza Félicien ndetse n’umuryango we hamwe n’abaturanye bose banze gutanga amakuru.

Nyuma y’uko hagaragaye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yabonetse mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien, abaturage bakomeje gusabwa kuyitangaho amakuru, kugira ngo hamenyekane abo ari bo.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Mbazi, Etienne Nshimyumukiza, avuga ko muri uru rugo bamaze gukuramo imibiri myinshi, ariko kugeza ubu iyo babajije abari batuye aho hantu banga gutanga amakuru ndetse n’uyatanze akavuga atari yo.

Abaturage bafatanya gukura imibiri mu cyobo
Abaturage bafatanya gukura imibiri mu cyobo

Nshimyumukiza avuga ko Mbonyumukiza Félicien wubatse hejuru y’uyu mwobo inzu y’ubucuruzi, iyo abajijwe amakuru avuga ko uwo mwobo wari ubwiherero ariko atazi abantu nyirizina barimo.

Ati “Ni uburyo bwo kutwima amakuru kuko ubu bwiherero bwe bwari bwubatse kuri bariyeri yari imbere y’urugo rwe, kuvuga ko atari azi abantu bajugunywemo ndetse no kuba atari abizi atari ukuri, kuko mu gihe cya Jenoside abantu bavugaga amakuru y’abo bishe, ndetse bagashakisha n’abasigaye ngo babice”.

Kuva batangira gukura iyi mibiri muri ubu bwiherero, abantu bamaze kumenya bajugunywemo mu gihe cya Jenoside ni barindwi.

Ati “Abo tumaze kumenya ni Munyentwari Iryimbwiye Evariste, na Nyirandegeya Thacienne, bombi bakaba ari abana b’uyu Munyentwari. Undi ni Mbonyumukunzi Edouard n’abana 2 ba Mukarurangwa Agnes. Abandi turacyashakisha amakuru”.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mbazi, asaba abaturage bari batuye ahari bariyeri yari iri hafi y’ubwo bwiherero, kutinangira imitima bagatanga amakuru y’abantu bajugunywemo, kugira ngo uwaba yararokotse amenye ko yabonye uwe anamushyingure bityo umutima uruhuke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Valens Ndagijimana, na we ashimangira ko byabaye ikibazo kumenya amakuru kuri iyi mibiri, kuko n’uyatanze avuga ko ari ibyo yumvise ku buryo iyo babisuzumye basanga bafite ikintu cyo guhishirana hagati yabo.

Ati “Ikitubwira ko badashaka gutanga amakuru y’ukuri, usanga umuntu anyuranya n’ibyo yavuze ejo cyangwa akanyuranya n’amakuru yatanzwe n’undi, kandi baturanye wenda ari na mwene wabo”.

Ndagijimana avuga ko n’abajyanywe na RIB kubazwa bagize uruhare muri Jenoside kandi bemeye ibyaha nyuma bagafungurwa, banze kugira icyo batangaza ahubwo imvugo yabo ni simbizi”.

Kuva tariki tariki ya 26 Kanama 2023 nibwo abaturanyi ba Mbonyumukiza Félicien batanze amakuru ko aho yubatse inzu y’ubucuruzi hatangiye kwiyasa, ubuyobozi bwajya kureba bugasanga yarubakiye ku mwobo urimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Igikorwa cyo gukuramo iyi mibiri kirakomeje, ari nako hakomeza gukusanywa amakuru kugira ngo hamenyekane abo ari bo n’ababishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buli gihe mbabwirako abantu batahigwa ntakuntu batazi ahajugunywa abantu ahubwo njye mbona ubuyobozi haraho bujenjeka bigatuma amakuru atamenyekana aho hantu hatuye abahutu bali banahatuye nigihe cya génocide kuvuga ko batazi ko icyo cyobo kirunzemo abatutsi bicirwaga aho sibyo kuko nibo babicaga ahubwo RIB yakabaye ifata buli wese warutuye aho nabagore babo maze ukarebako ununsi umwe amakuru yose akenewe ataboneka abafunguwe nabo badatanga amakuru yukuli bagafarwa bagasubizwamo abaririmba ubumwe nubwiyunge nabatanga imbabazi bajye bareba ibi bintu bihishirwa ukibaza niba abo bantu bariyicaga

Lg yanditse ku itariki ya: 2-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka