Nyamagabe: Dodani zagabanije ivumbi n’impanuka ariko nta byapa bizigaragaza

Gushyira dodani mu muhanda wo mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda byagabanije ivumbi imodoka zateraga abaturage n’ibicuruzwa byabo, binagabanya impanuka zahaberaga bitewe n’ubwinshi bw’abagana isentere ya Gasarenda ariko ntabyapa bizigaragaza bihari bikaba bishobora guteza impanuka.

Isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda iherereye mu murenge wa Tare, akarere ka Nyamagabe, imaze imyaka igera kuri 57, ikaba ihuza abaturage bavuye mu mirenge ihana imbibi n’umurenge wa Tare ndetse n’abo mu tundi turere nka Huye, Nyanza na Muhanga.

N'ubwo dodane zashyizwe mu muhanda zikagabanya ivumbi n'impanuka ariko nta cyapa kizigaraza gihari.
N’ubwo dodane zashyizwe mu muhanda zikagabanya ivumbi n’impanuka ariko nta cyapa kizigaraza gihari.

Kubera ubwinshi bw’abagana sentere y’ubucuruzi ya Gasarenda, abacuruzi biyubakiye dodane zigera ku 8 uvuye kuri kaburimbo kugeza ahari ikigo nderabuzima cya Mbuga, kugirango bagabanye ivumbi imodoka zateraga ibicuruzwa byabo nabo ubwabo ndetse n’impanuka.

Abaturage bacururiza muri iri iyi sentere ya Gasarenda baravugako kuva aho bashyiriyeho dodane ibicuruzwa byabo byagize umutekano kandi bakumiriye impanuka zaterwa n’umuvuduko.

Uwitwa Anastase Kayiranga yagize ati “Aho twashyiriyemo dodane ibicuruzwa bifite umutekano, nanone nta mpanuka zikiba mu muhanda kubera umuvuduko waragabanutse w’ibinyabiziga.”

Ariko n’ubwo dodane zakemuye ikibazo cy’ivumbi zikanagabanya impanuka hari bamwe mu batwara imodoka bibangamiye bitewe n’uko nta byapa bihari.

Uwitwa Higiro utwara imodoka yagize ati “Uretse abenyereye inaha ngaha bahaturiye bazi aho ziri, usanga iyo umuntu avuye ahandi ahagera imodoka igasimbuka bitewe n’uko yabonye nta kintu cyanditseho cyangwa ikigaragaza ko hari dodane.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Tare sentere ya Gasarenda iherereyemo bufite gahunda yo gushyira ibimenyetso biranga izo dodane kugira ngo hirindwe icyatera impanuka.

Bwana Richard Gasana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare yagize ati “Tugiye gukorana na polisi wenda ntitwabona icyapa kijya kuri buri dodani ariko nibura ku ntangiriro no kumpera y’umuhanda tukahashyira icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa.”

Mu gukemura ikibazo cy’ivumbi n’impanuka ku buryo burambye, umuhanda uca mu i sentere y’ubucuruzi ya Gasarenda uzubakwa nkuko biteganyijwe mu ngengo y’imari y’imihigo y’umwaka 2015-2016.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko nkumrenge wacu wa tare umunu ikoyakora murwego kurwanya ivumbi mbona nabashyiriramo kaburimbo mumu handa werekeza kwisoko rya gsarenda murakoze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka