Nyamagabe: CRS yatanze Sosoma yo guha abana mu nkambi ya Kigeme

Caritas ya Diyoseze ya Gikongoro n’umuryango Catholic Relief Services (CRS) bashyikirije impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme toni zisaga zirindwi z’ifu ya sosoma yo gutekera abana igikoma kuko bafite ikibazo cyo kubona indyo yuzuye.

Iyi fu ya sosoma yatanzwe kuwa kane tariki 08/11/2012 igenewe abana bari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu bagera kuri 2062 yatanzwe na CRS nyuma y’uko isabwe na Caritas ya Gikongoro ubufasha ngo igire icyo igenera aba bana.

Padili Ndagijimana Jean, umuyobozi wa Caritas Gikongoro atangaza ko mu gihe basuraga izi mpunzi zabatangarije ko zinafite ikibazo cy’abana bato batabona indyo yuzuye mu nkambi, bityo bakora umushinga basaba ko Catholic Relief Services yabafasha kugira icyo bakora kuri iki kibazo, bikaba byagezweho kuri uyu munsi.

Hatanzwe ibiro 7139 by'ifu ya SOSOMA (imvange y'amashaka, soya n'ibigori).
Hatanzwe ibiro 7139 by’ifu ya SOSOMA (imvange y’amashaka, soya n’ibigori).

Gufasha abaturage bababaye ngo ni imwe mu nshingano za CRS nk’uko Leann Hager, uhagarariye CRS mu Rwanda wari waje aherekeje izi mfashanyo yabitangaje.

Avuga ko iki cyiciro cy’impunzi ziri hagati y’imyaka ibiri n’itanu kitabashaga kubona by’umwihariko inkunga igifasha mu mibereho yacyo, akaba yishimira ko bafatanyije na Caritas hari icyo babashije kugeraho, agatangaza ko mu gihe bazaba babishoboye bazakomeza kubafasha.

Izi mpunzi zitangaza ko ubuzima bw’abana bazo bwari butameze neza kuko batabonaga indyo yuzuye yo kubagaburira nk’uko bajyaga babishobora bakiri mu byabo, bakaba bashimira CRS na Caritas kuri iyi nkunga yabageneye ngo kuko ifite ibyo igiye kongera ku mirire yabo nk’uko umwe mu bafashijwe witwa Nyirabukire Divine yabitangaje.

Abana benshi bo mu nkambi ya Kigeme bafite ikibazo cyo kutabona indyo yuzuye.
Abana benshi bo mu nkambi ya Kigeme bafite ikibazo cyo kutabona indyo yuzuye.

CRS ni umuryango wita ku kiremwamuntu washinzwe n’abayoboke ba Kiriziya Gaturika uharanira gufasha abaturage bababaye hirya no hino ku isi utavanguye ubwoko, idini cyangwa ubwenegihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka