Nyamagabe: Biteze ubukire nyuma yo kwiga imyuga bakanahabwa ibikoresho by’ibanze

Urubyiruko 70 rukomoka mu miryango ikennye cyane mu Karere ka Nyamagabe, rurishimira ko rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, kuko kuri rwo ari intangiriro y’ubukire.

Abahuguwe 40 bahawe imahini zo kudoda
Abahuguwe 40 bahawe imahini zo kudoda

Abo ni abakobwa 45 n’abahungu 25 barimo 40 bize kudoda imyenda, 9 bize gutunganya imisatsi, 8 bize ubwubatsi, 6 bize ububaji na 7 bize ubukanishi.

Buri wese kandi yahawe ibikoresho bye bwite, ariko asinyira kuzabifata neza ndetse no kuba yabyamburwa bigahabwa undi ubikeneye, igihe bigaràgaye ko atabibyaza umusaruro uko bikwiye.

Jean Bosco Niyonkuru wo mu Murenge wa Mbazi wize ububaji, avuga ko iwabo ari abakene cyane ku buryo kuva akiri mutoya yiguriraga imyenda abanje gushaka uwo akorera. Yagarukiye mu wa 6 w’amashuri abanza.

Nyuma y’uko tariki 8 Kamena 2022 yashyikirijwe ibikoresho byo kwifashisha mu gutangira umurimo birimo urukero, inyundo n’inguni, ngo yizeye ko agiye gutera imbere nka bagenzi be yabonye bize imyuga, ubu bakaba batakibarirwa mu bakene.

Ati "Hari abo nzi batangiriye kuri dukeya, ubu bafite amatoriye akomeye. Nanjye numva ko byanze bikunze hari ahantu nzagera hanyuma nkazamura n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe banjye."

Ibikoresho byagenewe abize gutunganya imisatsi
Ibikoresho byagenewe abize gutunganya imisatsi

Diane Ingabire uturuka mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Kitabi, yize gutunganya imisatsi.

N’ibyishimo kandi yegereye ibikoresho yari amaze guhabwa birimo indorerwamo nini, igikoresho bifashisha bamesera abakiriya mu mutwe n’intebe yacyo, casque n’intebe yayo, isabune yo gufura mu mutwe n’ibisokozo ndetse n’ibigudi yagize ati "Niteguye kuba umukire mu gihe kiri imbere bidatinze."

Icyizere agikura ku kuba afite abaturanyi bajyaga bajya gutunganyiriza imisatsi kure y’aho batuye, akaba afite umugambi wo kubafasha guhinira bugufi.

Agnès Uwamariya, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko uru rubyiruko 70 rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho birufasha gutangira, ku bw’inkunga Akarere kahawe na LODA. Ni mu rwego rwo gufasha abaturage bakennye cyane kubuvamo.

Ati "Dufite intego ko kugera muri 2024 nta muturage tuzaba dufite uri munsi y’umurongo w’ubukene. Mu bigomba gukorwa kugira ngo iyo ntego igerweho, haherewe ku byagaragajwe byabafasha, harimo no gufasha urubyiruko rwabo kwiga ubumenyingiro bakanahabwa ibikoresho byabafasha guhanga imirimo, hanyuma bagasubira inyuma bagafasha imiryango yabo."

Visi Meya Uwamariya , yabwiye abahawe ibikoresho ko utazabibyaza umusaruro cyangwa akabifata nabi azabyamburwa
Visi Meya Uwamariya , yabwiye abahawe ibikoresho ko utazabibyaza umusaruro cyangwa akabifata nabi azabyamburwa

Visi Meya Uwamariya anavuga ko mu mwaka ushize hafashijwe muri ubu buryo urubyiruko 78, kandi ko kugeza ubu muri Nyamagabe hari urubyiruko 30 rwigishijwe imyuga, hanyuma ntirubone ibikoresho birufasha guhanga umurimo.

Abo ariko ngo ni abayigiye mu bigo ngororamuco, kuko abandi bigishwa hateganyijwe n’uko bazafashwa gutangira kwihangira imirimo.

Bariya 30 na bo ngo bari gushakirwa uko babonerwa ibikoresho by’ibanze, kandi biringiye kuzabigeraho kuko mbere bari 34, hanyuma bane muri bo bakabonerwa umufatanyabikorwa ubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka