Nyamagabe: Bemereye Minisitiri Shyaka ko 423 barwaye amavunja bazaba bakize bitarenze Ukuboza

Mu ruzinduko yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru gishize no ku wa mbere tariki 09 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamuhigiye ko bugiye gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abantu 423 barwaye amavunja, ingo 2 302 zisembera n’ingo zirenga ibihumbi 22 zifite ubwiherero butujuje ibyangombwa.

Mu ijoro ryo ku cyumweru Minisitiri Shyaka yahuye n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe kuva ku bayobora akarere kugera ku bayobozi bo ku rwego rw’akagari ndetse n’abavuga rikumvikana.

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yamuritse ibipimo bishya by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) birimo ibigaragaza ko muri Nyamagabe hari abantu bagera kuri 423 barwaye amavunja, muri bo 74,5% bishingiye ku mpamvu zirimo imyumvire, naho abangana na 14,4% bikaba bituruka ku kuba bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, imirenge nka Uwinkingi ubu wajyanye kwa muganga abaturage bose bagaragayeho amavunja, bakazitabwaho kugera bakize.

Ibipimo kandi biragaragaza ko muri aka karere hari abana 2 843 bataye ishuri, abana 737 bafite imirire mibi, ingo 3 056 zidafite ubwiherero na mba, ingo 22 532 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, ingo zisembera 2 302, ingo 2 637 zifite inzu zimeze nka Nyakatsi, naho ingo 6 739 zibana n’amatungo mu nzu, bakaba bageze kandi kuri 69,4% mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, agaragaza iyi mibare, yavuze ko batewe impungenge n’ibi bipimo bishya, kuko bigaragaza ko “aho kugira ngo ibi bibazo bigabanuke byiyongereye”. Yavuze ko iyi mibare iri hejuru cyane y’iyo bari barakusanyije mu mezi atandatu ashize.

Nyuma yo kubona ibi bipimo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yanenze cyane abayobozi b’inzego zegereye abaturage cyane cyane imirenge n’utugari kuba zitegera abaturage ngo bafatanye gukemura ibi bibazo, asaba ko batangira kujya babibazwa.
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko ikibazo gikomeye gituma ibibazo bitarangira muri Nyamagabe ari “imikorere y’inzego zo hasi zegereye abaturage, z’utugari n’imirenge”. Yasabye ko bakwigira kuri bagenzi babo babashije kugira intambwe batera.

Ati “Nyobozi y’Akarere mutangire mubaze abayobozi b’imirenge n’utugari ibyo bakora, mubabaze ibyo bashinzwe. Ibi ni ibibazo bakwikemurira bakoranye neza n’abaturage. No mu burezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badakurikirana abana bigisha na bo bagomba kubibazwa.”

Yongeraho ati “Abayobozi b’utugari n’imirenge bumva badashobora kugendera mu muvuduko igihugu kiriho, bananiwe gutanga umusaruro nabo bagire ubutwari bavuge bati biratunaniye (begure).”

Bahize kurangiza ibibazo byose bitarenze Ukuboza

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana wakoreye muri aka karere igihe kinini muri uyu mwaka yavuze ko bagiye kwegera aka karere byibura uku kwezi kwa Nzeri kukarangira ibibazo birimo icy’abana bata ishuri, imirire mibi, n’abana n’amatungo gikemutse.

Guverineri Gasana yavuze ko ukwezi gutaha kw’Ukwakira kuzarangira abaturage bose bamaze kwishyura Mituweri 100%, Ugushyingo kurangire ikibazo cy’ubwiherero kirangiye, hanyuma Ukuboza ko kuzarangire ikibazo cy’abantu basembera gikemutse.

Ubwo Perezida wa Repubulika aheruka Gusura Akarere ka Nyamagabe muri Gashyantare
Ubwo Perezida wa Repubulika aheruka Gusura Akarere ka Nyamagabe muri Gashyantare

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga aka karere yababajwe no gusanga gafite ibibazo byinshi bituma abagatuye bugarizwa n’ubukene n’imibereho mibi dore ko nibura umwe mu baturage bane ba Nyamagabe akennye bikabije.

Ndetse byaje kuba ngombwa ko Guverineri yimurirayo ibiro kugira ngo afatanye n’itsinda ryari ryashyizweho kwiga no gukemura ibibazo bihari.

Uko ibijyanye n'imirire mibi bihagaze mu mirenge igize Akarere ka Nyamagabe
Uko ibijyanye n’imirire mibi bihagaze mu mirenge igize Akarere ka Nyamagabe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka