Nyamagabe: Bashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka bari baratijwe na Leta

Nyuma y’uko Perezida Kagame yeguriye abaturage 3277 bo mu mirenge ya Buruhukiro, Gatare na Nkomane ubutaka bari baratijwe na Leta, kuri uyu wa kabiri tariki 30/07/2013 bashyikirijwe ku mugaragaro ibyangombwa by’ubwo butaka bubanditsweho.

Ubwo Perezida Kagame yabasuraga tariki 19/02/2013, Menyayabo Pahulini, umwe muri abo baturage bari bamaranye imyaka isaga 30 ubutaka bw’intizo yamugejejeho ikibazo cyo kuba hari ibyo badashobora kubukoresha kuko batabufiteho uburenganzira busesuye, akaba yemeza ko yari afite icyizere ko akibakemurira.

Ati: “Nabwiye Nyakubahwa Perezida kuko twari tubangamiwe kubera ko ubutaka twari dufite butari butwanditseho, twabonaga nta burenganzira, tumubaza ikibazo kuko twari twizeye ko agikemura nk’uko n’ahandi hose abikemura.”

Mutirende Janviere ati ibibazo birakemutse.
Mutirende Janviere ati ibibazo birakemutse.

Mutirende Janvière, umwe mu bashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka yavuze ko mbere batari bafite uburenganzira bwo kubutangaho ingwate muri banki ngo babe bahabwa inguzanyo, cyangwa se ngo babe bagurishaho gato ngo bakemure akabazo, ariko ngo ubu kiracyemutse bakaba bashimira umukuru w’igihugu.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse ,washyikirije aba baturage ibyo byangombwa by’ubutaka yabasabye kuzashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika babubyaza umusaruro mu buryo bukwiye, ndetse bakaburinda isuri.

Ati: “Icyo nabasaba muri aka kanya ni uko mu rwego rwo gushimira koko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi natwe twikorera, ayo masambu icya mbere ni ukuyabyaza umusaruro uko bikwiye. Hari uguhuza ubutaka, gukora amaterasi y’indinganire, kurwanya isuri, icya gatatu ni ugukoresha inyongeramusaruro”.

Guverineri Munyatwari yasabye abaturage kuzitura Perezida wa Repubulika bafata neza ubutaka banabubyaza umusaruro.
Guverineri Munyatwari yasabye abaturage kuzitura Perezida wa Repubulika bafata neza ubutaka banabubyaza umusaruro.

Aba baturage bavuga ko bazagororera Perezida wa Repubulika mu kubaka igihugu bahinga ibihingwa byatoranijwe ndetse bahuje ubutaka.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka