Nyamagabe: Barifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora kuko yabegereje ubuyobozi

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora, akongererwa manda zishoboka, bitewe n’uko yabegereje ubuyobozi bubasha kubageza ku bikorwa by’iterambere kandi bukanabakemurira ibibazo.

Ibiganiro n’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga mu gihe bikomeje, Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015, abaturage b’umurenge wa Mugano, basabye abadepite guhindura ingingo y’101 Perezida Kagame akongera kwiyamamaza akabayobora kuko yabegereje ubuyobozi.

Abaturage bifuza ko ingungo y'101 ihinduka Perezida Kagame agakomeza Kuyobora.
Abaturage bifuza ko ingungo y’101 ihinduka Perezida Kagame agakomeza Kuyobora.

Antoine Nsengiyumva umuturage w’umurenge wa Mugano akaba yatangaje ko mu mateka y’U Rwanda ntawundi mukuru w’igihugu cyangwa abayobozi b’igihugu begeraga abaturage, ko babaga mu bwigunge.

Yagize ati “Perezida Kagame yatekereje kwegereza abaturage ubuyobozi kugira ngo bajijuke, ntabwo ari ukubeshya aka gace iyo twumvaga ngo umuyobozi yaje abantu barahururaga bakiruka, usibyeko hari abapfaga batabonye umuyobozi ariko ubu baratwegera tugasabana.”

Abaturage basabwe kwisanzura mu gatanga ibitekerezo ku ivugururwa ry'itegeko nshinga ari abashaka ko rihinduka n'abatabishaka.
Abaturage basabwe kwisanzura mu gatanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga ari abashaka ko rihinduka n’abatabishaka.

Eric Bikorimana nawe akaba yatangaje ko mbere ntamuturage wahabwaga serivisi atabanje gutanga ruswa ugasanga rubanda rugufi ruhejwe.

Ati “Serivisi ntizari zinoze, ruswa zaracitse, urajya ku muyobozi ushaka serivisi runaka akayiguhera ku gihe, ubukungu bwateye imbere umuturage arahinga akabaho neza kubera inama atugira bityo rero mugende iriya ngingo muyihindure, mumutubwirire ko tumurinyuma.”

Abadepite Ignacienne Nyirarukundo na Joseph Desire Nyandwi bakaba basabye abaturage ko ntawugomba kuniganwa ijambo kuko kuvugurura itegeko nshinga atari inshingano zoroshye, bitewe n’uko buri munyarwanda ugejeje igihe cyo gutora akwiye kubyemeza.

Ku zuba ryinshi, abaturage baje guhamiriza abadepite ibyo banditse mu mabaruwa.
Ku zuba ryinshi, abaturage baje guhamiriza abadepite ibyo banditse mu mabaruwa.

Ibi biganiro byabereye mu murenge wa Mugano, bikaba byari byitabiriwe n’abaturage bagera hafi 2,500, abaturage batanze ibitekerezero bagera ku 56 bakaba basabye ko itegeko nshinga rivugururwa, Perezida Kagame agakomeza kubayobora kuko yabagejeje kuri byinshi.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka