Nyamagabe: Barashakisha umugore ukekwaho kwica umugabo we akanamushyingura

Mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, hashyinguwe mu cyubahiro umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’umugore we, akamushyingura mu gikari cy’urugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure.

Nk’uko bivugwa na David Mporayonzi, umukozi ushinzwe ubutegetsi mu Murenge wa Tare, uwashyinguwe ni Xavier Hakizimana w’imyaka 61. Ukekwaho kumwica ubu uri gushakishwa ni umugore we Marita Mukamuvara w’imyaka 50, bari bafitanye abana 4, umukuru akaba afite imyaka 29.

Iby’urupfu rwa Hakizimana ngo byamenyekanye biturutse ku bana be bari basanzwe bahamagara ababyeyi babo, buri wese kuri telefone ye, bakababaza amakuru yabo, ariko guhera ku bunani butangira uyu mwaka wa 2023, bakaba bari batarabasha kuvugana na se.

Ngo bari basigaye bahamagara nyina bakamubaza impamvu batakibasha kuvunaga na se ntagire icyo abivugaho, hanyuma bakamusaba kuza kumusuhuza.

Ejobundi ku wa gatanu umwana umwe nanone yarahamagaye (batatu bakuru baba za Kigali, umutoya w’imyaka umunani ni we wari ukibana n’ababyeyi be), nanone abaza nyina impamvu telefone ya se itagicamo, hanyuma nyina ushobora kuba yari yasinze noneho aramubwira ati “Stop!”

Ati “Ntihakagire uwongera kumumbaza, yarapfuye naranamuhambye, kandi nanjye ubu buzima ndaburambiwe, ibyo kurera murumuna wanyu njyenyine birananiye, nanjye ngiye kwiyahura.”

Icyo gihe uwo mugore ngo yasobanuriye umuhungu we bavuganaga ko se yatashye yasinze, yamusagarira bakarwana, akitura hasi, agahita apfa, kandi ko yamuhambye mu gikari.

Ubundi aba babyeyi bombi bari basanzwe banyuzamo bagakimbirana, buri wese arega undi kumubanira nabi, ahanini ariko biturutse ku kunywa inzoga. Bikubitiyeho ko hari igihe umugabo yajyaga ajya kubaza imbaho akamara igihe ataragaruka, abaturanyi ntibigeze batekereza ko hari icyo yabaye.

Umwana nyina yabwiye iby’urupfu rwa se yabivuganyeho n’abavandimwe be, ni ko guhamagara umukuru w’umudugudu bakamusaba kubamenyera iby’irengero rya se.

Ku wa gatandatu na bo baraje, hanyuma ku cyumweru hamwe n’ubuyobozi babona mu gikari hari ahantu hari ubutaka butameze nk’ubundi, bacukuye basangamo umurambo wa wa musaza.

Kuri ubu Mukamuvara ari gushakishwa. Ntawe uzi niba akiriho cyangwa niba yaramaze kwiyahura nk’uko yari yabibwiye umuhungu we bavuganye bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka