Nyamagabe: Barashakisha umugabo ukekwaho kwiyicira umwana

Uwitwa Razaro Nkunzurwanda wo mu Mudugudu wa Rebero uherereye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kuba yarishe umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano.

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, Nkunzurwanda yagiye iwabo wa Niyonsenga, ari we nyina wa nyakwigendera, bararwana.

Niyonsenga yaje gucika Nkunzurwanda, ariko amusigira umwana wabo witwaga Uwizeyimana Nayisi, wari ufite amezi 11. Wa mwana baje kumushaka baramubura, bashakisha na wa mugabo baramubura, banamuhamagaye kuri telephone arababeshya.

SP Habiyaremye ati “Bukeye bwaho ni bwo haje kugaragara umurambo w’umwana mu murima w’umuturanyi wabo, bikekwa ko nyine yaba yishwe n’uriya mugabo.”

Umurambo w’umwana ukimara kuboneka wajyanywe ku bitaro bya Kaduha kugira ngo upimwe, na ho nyiri gukekwa kumwica na n’ubu aracyashakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ku bijyanye no kumenya icyo abo babyeyi bombi bapfuye, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko iperereza rikirimo gukorwa, kandi ko ikizwi kugeza ubu ari uko Nkunzurwanda na Niyonsenga batabanaga nk’umugore n’umugabo, kuko nyamugabo afite undi mugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka