Nyamagabe: Barasaba kongererwa igihe cyo gushyira amapave imbere y’amaduka

Muri iki gihe abafite inzu z’ubucuruzi hafi y’imihanda ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyepfo, barimo gusabwa gushyira amapave imbere yazo, mu rwego rwo kwimakaza isuku. Ariko hari abakorera i Nyamagabe bavuga ko kubona amafaranga bitaboroheye muri iyi minsi, bagasaba kongererwa igihe.

Abatarabasha gushyiraho amapave mu Gasarenda barifuza kongererwa igihe
Abatarabasha gushyiraho amapave mu Gasarenda barifuza kongererwa igihe

Muri rusange bose bavuga ko bemeranywa n’ubuyobozi ko gushyira amapave imbere y’inzu z’ubucuruzi bakoreramo ari byiza, ku bw’isuku. Hari n’abamaze kuyashyiraho. Icyakora, abatarabibasha bifuza igihe kuko ngo icyo bahawe ari kigufiya, ku buryo ngo bongereweho nk’amezi abiri baba bamaze kubigeraho.

Uwitwa Habibu Hagenimana ufite resitora mu gasantere ka Gasarenda, avuga ko bamaze nk’ibyumweru bibiri basabwe gushyiraho amapave, ariko ko kubona ubushobozi bwo kugira ngo abishyire mu bikorwa bitamworoheye muri ibi bihe.

Ibi abihera ku kuba imbuga afite agereranyije ngo izamutwara nk’ibihumbi magana atatu, kandi kuyabona nyuma yo kohereza abana ku ishuri no mu bihe hariho ubukene bikaba bitamworoheye.

Agira ati “Biragoye, ay’abanyeshuri barayajyanye, kandi umuntu aba yarafashe utudeni aba agomba kwishyura. Hariho n’itumba. Ni ibibazo nyine! Turifuza ko baduha igihe cyo gushaka ubushobozi. Nk’amezi abiri byibura.”

Undi mubyeyi ucururiza mu gasantere ka Gasarenda ariko we wamaze gushyira amapave ku gice kimwe, akaba avuga ko akiri gushakisha ubushobozi bwo gushyira no mu gisigaye, na we ati “Gushyiraho amapave ni isuku, tubona ari na byiza, bisa neza. Gusa sima irahenda, kandi amafaranga ntaho ava. Hariho ubukene pe, bunagaragarira buri wese.”

Akomeza agira ati “Ubwo rero ni yo mpamvu aho babitubwiriye turi kugenda gake gake.”

Iyi nzu y'Akarere na yo ntirashyirwa imbere amapave
Iyi nzu y’Akarere na yo ntirashyirwa imbere amapave

Mu batarabasha gushyiraho amapave nk’uko babisabwa mu Gasarenda, hari n’abibaza impamvu bari gusaba igihe ubuyobozi ntibubumve, ahubwo bukababwira ko nibatubahiriza ibyo bari gusabwa bazafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi, nyamara na bwo hari inzu buhafite butarashyiraho amapave.

Batunga agatoki iyo nzu, usanga bagira bati “Nk’uriya muryango ni uw’Akarere kuko umuhanda wayigonze ba nyirayo bakishyurwa, ariko ntibabashe kuyisenya kuko ifatanye n’izindi. Ubwo nyine yabaye iy’Akarere. None se bo ntibagomba gushyiraho amapave? Niba na bo batarabona ubushobozi, natwe nibabe batwihanganiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko bamaze ukwezi n’igice batangiye gusaba abacuruzi bakorera hafi y’umuhanda uturuka i Huye ugana i Rusizi, gushyira amapave hagati y’umuhanda wa kaburimbo n’inzu zabo. Ubu bukangurambaga kandi ngo bazabukomeza no ku bavuga ko nta bushobozi bafite.

Agira ati “Isuku ntabwo twagombye kuyigiraho impaka. Isuku ni ubwiza bw’aho dutuye, bw’abaturage muri rusange. Ikindi tubabwira ni uko iyo mwamaze gushyiraho amapave n’abana bacu bakura bumva ko umujyi wacu waba uwa Gasarenda, Kigeme, Kitabi cyangwa n’i Nyamagabe mu mujyi ntacyo abari mu mijyi yindi yo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo baturusha. Ni ishema ryacu.”

Uyu muyobozi anavuga ko uretse abakorera hafi y’umuhanda uturuka i Huye ugana i Rusizi, hari n’abakorera hafi y’izindi kaburimbo cyangwa n’indi mihanda yatunganyijwe, iri muri Nyamagabe bemeranyijwe n’ubuyobozi gushyiraho amapave, abandi beto.

Mu Gasarenda hari n'abamaze gushyiraho amapave
Mu Gasarenda hari n’abamaze gushyiraho amapave

Ku kibazo cyo kumenya impamvu bahitamo amapave ahenze kandi abantu bashobora gushyiraho na beto ariko ahantu hagasa neza, uyu muyobozi avuga ko ubundi amapave agira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko atuma amazi yinjira mu butaka, bityo akagabanya ibiza bituruka ku mazi atemba ari menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka