Nyamagabe: Barasaba inkunga y’imashini ikora amasabune

Abagore b’i Karumbi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bazi gukora amasabune bifashishije avoka, ariko ko babuze ubushobozi bwo kugura imashini yabafasha gukora menshi bityo batere imbere, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona iyo mashini.

Izi ni isabune abo bagore bakora, bakifuza ko bafashwa kubona imashini ituma bakora nyinshi
Izi ni isabune abo bagore bakora, bakifuza ko bafashwa kubona imashini ituma bakora nyinshi

Jeanne d’Arc Uwimbabazi, ari we uhagarariye abo bagore mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye bibumbiramo, akaba ari na we wazanye iki gitekerezo cyo gukora amasabune anakabyigisha bagenzi be, avuga ko imvano y’iki gitekerezo yari ukugira ngo abone icyo akora cyamuteza imbere.

Ati “Naricaye ndareba nti ese ni iki nakora gishobora kumpa amafaranga kandi kigafasha na bagenzi banjye kwiteza imbere?”

Icyo gihe ngo yagerageje kwegeranya amafaranga bafite mu matsinda yibaza ko hari icyo bayakoresha, ariko abona ari makeya, ni ko gutekereza ko kuba mu matsinda bidahagije, maze atekereza ku gukora amasabune yifashishije avoka, cyane ko yari asanzwe azi kuyakora yifashishije amavuta.

Agira ati “Nifashishije avoka z’ubuheri kuko n’ubundi iyo uyisatuye usanga ari nk’amavuta imbere. Mpereye ku bumenyi bwo gukora amasabune nari nsanganywe narayifashe, nkozemo isabune mbona biremeye.”

Yungamo ati “Gusa kugeza ubungubu ntabwo twabasha gukora menshi bitewe n’uko nta bikoresho dufite. Nabanje kuyakora ku giti cyanjye, ariko ubungubu mbonye imashini twayakora nk’amatsinda.”

Mu myaka ibiri ishize ngo yari yamenye ko imashini bakwifashisha ihagaze muri miliyoni eshanu, ariko ubungubu ntazi uko igura kuko n’ibindi bintu bisigaye bihenda.

Ati “Ntibyoroshye kubona amafaranga menshi yo kwifashisha mu kugura imashini, kuko mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya twibumbiyemo tutabonamo arenze ibihumbi 500.”

Ubwo tariki 15 Ukwakira 2021, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alice Kayitesi, yizihirizaga umunsi w’umugore wo mu cyaro mu Mudugudu wa Karumbi, uherereye mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, Uwimbabazi yamugaragarije imbogamizi y’igishoro cyo kwigurira imashini bahuye na yo.

Icyo gihe yavuze ko aba bagore bakwiye gufashwa kugira ngo babashe gutera intambwe bifuza mu iterambere.

Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo begere ririya tsinda ryabo, tubahuze na BDF. Hari inguzanyo ntoya zibaho, n’inkunga, zishobora kubafasha. Ikibazo cyabo tugiye kugikurikirana by’umwihariko, kugira ngo bakomeze batere imbere nk’uko bari muri uwo murongo mwiza.”

Uwimbabazi avuga ko azi no gukora makaroni yifashishije ifu y’ingano, kandi ko uwabimwigishije yajyaga amutiza imashini agakora igihe yabonye isoko. Gusa kuri ubu iyo mashini yarapfuye kandi ngo bamubwiye ko igura miliyoni ebyiri.

Avuga ko abonye n’imashini ikora makaroni bakongerera agaciro umusaruro w’ingano babona iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu yababona gute ahubwo ngo bafatanye

Devis yanditse ku itariki ya: 22-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka