Nyamagabe: Barasaba gufashwa kwishyuza ba rwiyemezamirimo bamaze imyaka myinshi babambuye

Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bamaze imyaka bambuwe na ba rwiyemezamirimo, ubu bakaba bifuza gufashwa bakishyurwa.

Nk’i Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, hari abagera kuri 55 bubatse ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Nyagisumo, binubira ko hashize imyaka 13 batarishyurwa, n’icyizere cyo kwishyurizwa na Perezidanse kikaba kimaze imyaka irenga ibiri ntacyo kiratanga.

Nk’uko umwe mu bubatse kuri iryo shuri uvuga ko we yambuwe amafaranga abarirwa mu bihumbi 200 abisobanura, ngo bakoranye na rwiyemezamirimo witwa Noel Mbonabucya, wari ufite kompanyi yitwa ERWABRICO, aza kugenda atarangije imirimo ariko atanabishyuye.

Akimara guta imirimo ngo bahise bagaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ko agiye atabishyuye, kandi ko abo yakoresheje yari abarimo miliyoni ebyiri, ibihumbi 152 n’amafaranga 450 (2.152.450), bagira ngo bafashwe bishyurwe bikiri mu maguru mashya nk’uko bivugwa na Domitien Bizimana wari kapita mu mirimo yo kubaka kuri ayo mashuri.

Agira ati “Mbere y’uko hashyirwaho rwiyemezamirimo urangiza imirimo twahise tugaragariza akarere ko atatwishyuye, kugira ngo uwa kabiri azatangire twamaze kwishyurwa. Habayeho kuduhuza, akemera ideni ariko ntaryishyure. Njyewe ariko yambwiraga ko kutatwishyura ari ukubera amafaranga akarere kari kamufitiye, birangira adukujeho”.

Ubwo Perezida Kagame yagendereraga Akarere ka Nyamagabe tariki 26 Gashyantare 2019, bamugejejeho ikibazo cy’uyu mwenda mu nyandiko, hanyuma mu kubikurikirana baza kubwirwa ko ikibazo kigiye gukemuka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Kapita Bizimana ati “Umwe muri twebwe yagiye muri Perezidanse, baterefonnye ku karere bamubwira ko ikibazo kiba cyakemutse mu minsi irindwi, none ubu hashize imyaka hafi itatu tugitegereje”.

Ku rundi ruhande ariko, Rwiyemezamirimo Noel Mbonabucya avuga ko nta mafaranga arimo bariya bantu, akanavuga ko atumva impamvu bibutse kumwishyuza baratinze.

Agira ati “Sinahakana ko bariya bantu bakoze ntagihari, ariko njyewe nta mafaranga nabasigayemo. Ko nananiranywe n’akarere tugasesa gukorana, bikava muri 2009 bagatangira kunyishyuza muri 2013, urumva icyo kibazo nakijyamo gute?”

Mu Murenge wa Tare na ho ho mu Karere ka Nyamagabe, ho hari abubatse salle muri 2013 binubira ko kompanyi Ecotrapege Ltd ya Jean Marie Vianney Maniraguha yabahezemo miliyoni n’ibihumbi 216 n’amafaranga 550 (1.216.550).

Mu Murenge wa Kaduha na ho, hari abubatse ubwiherero n’igikoni ku ishuri ribanza rya Bamba mu mwaka ushize wa 2020 bavuga ko rwiyemezamirimo bakoranye na we yataye imirimo atayirangije, hanyuma abakoranye n’uwaje kurangiza imirimo bagahembwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho bo bakaba na n’ubu bagitegereje.

Uwitwa Jean Pierre Majyambere agira ati “Twakoranye n’uwitwa Theogene, agenda atatwishyuye, na n’ubu twishyuza ku murenge bakatubwira ngo ibyacu birimo uruvangavange. Twayobewe icyo tuzakora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko abubatse mu mwaka ushize bakaba batarishyurwa bo baza kubikurikirana bakabona amafaranga yabo.

Icyakora, bariya bambuwe na ba rwiyemezamirimo muri 2008 no muri 2013 ibyabo ngo biracyakurikiranwa, uretse ko anavuga ko icyaruta ari uko abambuwe bakwitabaza inkiko.

Ku rundi ruhande ariko, nk’abambuwe na rwiyemezamirimo Noel Mbonabucya, bibaza impamvu ubuyobozi bw’akarere burimo kubasaba kugana inkiko ubungubu, nyamara atari ko bari bababwiye mbere.

Bizimana ati “Turajya mu rukiko akarere kari katwijeje ko kagiye kudufasha bigakemuka, si ikindi kibazo? Iyo baza kubitubwira kare tuba twaragannye inkiko”.

N’aho biyemereje kujya mu nkiko kandi, ngo bababwiye ko bagomba gushaka amasezerano akarere kagiranye na rwiyemezamirimo, ariko babuze uyabaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka