Nyamagabe: Bamaze imyaka 13 barambuwe na rwiyemezamirimo

Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bagiye bakorana na ba rwiyemezamirimo batangiye imirimo ntibayirangize, bamara kugenda bakabura ubishyura, imyaka ikaba ibaye myinshi batarishyurwa.

Nk’i Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, hari abagera kuri 55 bubatse ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Nyagisumo binubira ko hashize imyaka 13 batarishyurwa, n’icyizere cyo kwishyurizwa na Perezidanse kikaba kimaze imyaka irenga ibiri ntacyo kiratanga.

Umwe mu bubatse kuri iri shuri avuga ko yambuwe amafaranga abarirwa mu bihumbi 200. Avuga ko bakoranye na rwiyemezamirimo witwa Noel Mbonabucya, wari ufite kampani yitwa ERWABRICO, aza kugenda atarangije imirimo ariko atanabishyuye.

Akimara guta imirimo ngo bahise bagaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ko agiye atabishyuye, kandi ko abo yakoresheje yari abarimo miliyoni ebyiri, ibihumbi 152 n’amafaranga 450 (2,152,450).

Icyo gihe ngo bifuzaga kwishyurwa bikiri mu maguru mashya, nk’uko bivugwa na Domitien Bizimana wari gapita mu mirimo yo kubaka kuri aya mashuri.

Agira ati “Mbere y’uko hashyirwaho rwiyemezamirimo urangiza imirimo, twahise tugaragariza Akarere ko atatwishyuye, kugira ngo uwa kabiri azatangire twamaze kwishyurwa. Habayeho kuduhuza, akemera ideni ariko ntaryishyure. Njyewe ariko yambwiraga ko kutatwishyura ari ukubera amafaranga Akarere kari kamufitiye, birangira adukujeho.”

Icyo gihe ku Karere na ho ngo bavugaga ko bamwishyuye, ko akwiye kwishyura abo yakoresheje.

Ubwo Perezida Kagame yagendereraga akarere ka Nyamagabe tariki 26 Gashyantare 2019, bamugejejeho ikibazo cy’uyu mwenda mu nyandiko, hanyuma mu kubikurikirana baza kubwirwa ko ikibazo kigiye gukemuka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Gapita Bizimana ati “Umwe muri twebwe yagiye muri Perezidanse, baterefonnye ku Karere bamubwira ko ikibazo kiba cyakemutse mu minsi irindwi, na n’ubu turacyategereje.”

Ku rundi ruhande ariko, Rwiyemezamirimo Noel Mbonabucya avuga ko nta mafaranga arimo bariya bantu, akanavuga ko atumva impamvu bamwishyuje batinze.

Yemera ko yabakoresheje ariko ngo nta mafaranga yabasigayemo, nk’uko abisobanura ati "Njyewe nta mafaranga nabasigayemo. Ko nananiranywe n’Akarere tugasesa gukorana, bikava muri 2009 bagatangira kunyishyuza muri 2013, urumva icyo kibazo nakijyamo gute?”

Iyi ni inzu mberabyombi (salle) y'Umurenge wa Tare yubatswe na Ecotrapeg
Iyi ni inzu mberabyombi (salle) y’Umurenge wa Tare yubatswe na Ecotrapeg

Mu Murenge wa Tare na ho ho mu Karere ka Nyamagabe, hari abubatse salle muri 2013 binubira ko kampani Ecotrapege Ltd ya Jean Marie Vianney Maniraguha yabahezemo miliyoni imwe n’ibihumbi 216 n’amafaranga 550 (1,216,550).

Mu Murenge wa Kaduha na ho, hari abubatse ubwiherero n’igikoni ku ishuri ribanza rya Bamba mu mwaka ushize wa 2020. Bavuga ko rwiyemezamirimo bakoranye na we yataye imirimo atayirangije, hanyuma abakoranye n’uwaje kurangiza imirimo bagahembwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho bo bakaba na n’ubu bagitegereje.

Uwitwa Jean Pierre Majyambere agira ati “Twakoranye n’uwitwa Theogene, agenda atatwishyuye, na n’ubu twishyuza ku murenge bakatubwira ngo ibyacu birimo uruvangavange. Twayobewe icyo tuzakora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko abubatse mu mwaka ushize bakaba batarishyurwa bo baza kubikurikirana bakabona amafaranga yabo.

Icyakora, bariya bambuwe na ba rwiyemezamirimo muri 2008 no muri 2013 ibyabo ngo biracyakurikiranwa, uretse ko anavuga ko icyaruta ari uko abambuwe bakwitabaza inkiko.

Ku rundi ruhande ariko, nk’abambuwe na rwiyemezamirimo Noel Mbonabucya bibaza impamvu ubuyobozi bw’Akarere buri kubasaba kugana inkiko ubu, nyamara atari ko bari bababwiye mbere.

Bizimana ati “Turajya mu rukiko Akarere kari katwijeje ko kagiye kudufasha bigakemuka, si ikindi kibazo? Iyo baza kubitubwira kare tuba twaragannye inkiko.”

Uwambuwe ibihumbi 200 we anavuga ko hari n’ubwo bafashe icyemezo cyo kujya mu nkiko, ariko babwiwe ko bagomba gushaka amasezerano Akarere kagiranye na rwiyemezamirimo, ariko babuze uyabaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka