Nyamagabe: Bakora imbabura zicanishwa amabuye ya radiyo
Mu rwego rwo kugabanya ibicanwa biva ku biti, bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bihangiye umurimo wo gukora imbabura zicanishwa amabuye ya radiyo hifashishijwe ikara rimwe cyangwa zigacanwa hakoreshejwe amashanyarazi afite ingufu nkeya.
Mu gihe usanga abenshi mu rubyiruko nta mirimo bafite, uru rubyiruko rwo rwihangiye umurimo wo gukora imbabura zikoresha ibicanwa bike kandi bifashishije ibikoresho biba byajugunywe, abenshi batekereza ko nta mumaro bifite, birimo nk’imikebe ivamo ibyo kurya, ibikombe bivamo amata, ibyuma byajunywe n’ibindi.

Ange Michel Hakundimana, umwe mu bahimbye iyi mbabura, agira ati “Dukora imbabura zigabanya ibicanwa, zikoresha amakara make, ariko zikaba zitanga umuriro ufite ingufu nyinshi kubera amakara n’umuyaga zifashisha, zikaba zishobora no gukoresha umuriro nk’ushariza terefoni, udafite amashanyarazi agakoresha amabuye ajya mu itoroshi.”
Uyu musore akomeza avuga ko iki gitekerezo yagikuye mu ishuri aho yigaga mu mwaka wa gatanu ubwo basabaga abanyeshuri kwiga batekereza ku kwihangira imirimo.
Aragira ati “Bya bindi twita umwanda bishobora kuba byatanga umusaruro, nanditse igitabo k’impapuro 5 kivuga ku murimo nakora, ubwo bampa amanota 85 ku buryo nanagihembewe bampa amafaranga ibihumbi 50, ni uko numvishe nanoza igitekerezo cyanjye aho naviriye mu ishuri mbona ngomba kwihangira imirimo.”
Urubyiruko rwishimira ko rwahawe ubufasha n’Akarere ka Nyamagabe, rukabona aho gukorera ariko rukavuga ko rugifite imbogamizi zo kubona ibikoresho byo kurushaho kunoza umurimo ku buryo ibicuruzwa byarwo biba ku rwego mpuzamahanga.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|