Nyamagabe: Akarere n’abafatanyabikorwa barashimira Imana iterambere bagezeho
Akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere bateguye igiterane ngaruka mwaka, bashimira Imana intambwe kamaze gutera mu iterambere ndetse no gusoza ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ibyo kagezeho.
Iki giterane cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2015 kitabiriwe na minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyamagabe, Jean Philbert Nsengimana, abayobozi b’akarere mu nzego zitandukanye n’iz’umutekano, abafatanyabikorwa n’abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abaturage.

Abahagarariye amadini n’amatorero mu masengesho yabo, bashimye Imana ibyo yagejeje ku baturage ba Nyamagabe ndetse banayisaba gukomeza kubaba hafi kugira ngo iterambere rikomeze rigerweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yavuze ko icyo akarere kishimira ari ibikorwa kagejeje ku baturage kandi gafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Yagize ati “ibikorwa ni byinshi kandi birimo ubufatanye, ariko icyo dushima cyane ni uko ibikorwa byose biganisha ku neza y’umuturage, ibikorwa byose biri aha ngaha byaje kumurikwa, biragaragaza ibyo dukorera abaturage”.

Sebareze Jean Lambert uhagarariye abafatanyabikorwa b’akarere yashimye ubufatanye bagirana n’akarere kuko ari wo musingi wo kugera ku iterambere.
Yagize ati “tugomba kugira igitekerezo kimwe, twiyemeje guhuza imbaraga kugira ngo twihutishe iterambere”.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yashimye igitekerezo akarere kagize ko gushima Iman, avuga kandi ko bikwiye ko buri wese ashima Imana ariko agira n’uruhare mu iterambere.
Yagize ati “Imana ntabwo yigeze itwemerera ko tuzapfukama tukajya dusenga ibintu bikikora, ahubwo urayisenga ukayisaba imbaraga, ikaguha ubwenge, ikaguha umugisha kandi igaha n’umugisha icyo werekejeho ibiganza byawe”.

Rwabarinda Martin, Umuturage w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko bishimira imiyoborere myiza n’umutekano igihugu gifite kuko ari byo bituma bagera ku iterambere.
Yagize ati “serivisi nziza, kugenda ubaka ibyangombwa bakabiguha, kugusura aho urimo ukorera kugira ngo barebe imikorere yawe, ndetse no kuguhamagara bakubaza kenshi”.
Abaturage ba Nyamagabe bishimira muri rusange aho Imana yabakuye kuko bavuye mu mapfa yahitanaga bamwe na bamwe ndetse n’indwara zituruka ku mirire mibi.

Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|