Nyamagabe: Akarere kagiye kubaka ibiro bijyanye n’igihe
Akarere ka Nyamagabe kagiye kubaka inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi kugira ngo uzishaka ajye azibonera ahantu hamwe, mu gihe mbere kubera inyubako zitandukanye byajyaga bigora ababagana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko mbere byajyaga birushya abaturage kuko wasangaga ahatangirwa serivisi hatandukanye bityo bikaba byatuma bakora ingendo batari bateganyije, dore ko hari serivisi zimwe na zimwe nk’izijyanye n’ibiro by’ubutaka, ibikorwa remezo n’ibidukikije zatangirwa ahantu bagenda nk’iminota hagati ya 20 na 30 n’amaguru uvuye ku biro by’akarere.

Ati “Turebye serivisi zitangirwa ku karere hari aho abakozi bazitangira hirya no hino hategeranye. Rimwe na rimwe hari igihe umuturage uje gusaba serivisi aza avuga ngo nje ku karere agasanga ari bufate umwanya wo kujya ahandi indi serivisi itangirwa hategereye aho yari aje…. Icyo bizakemura ni ukugira ngo serivisi zose zitangirwa ku karere bazibonere ahantu hamwe”.
Uretse gukemura ikibazo cyo gutangira serivisi ahantu hamwe, iyi nyubako ngo izanafasha no mu kugabanya ikibazo cy’ubucucike bw’abakozi mu biro nabyo bitoya bakabasha gukorera ahantu heza haborohereza mu gutanga serivisi, dore ko n’inyubako akarere kakoreragamo yari ishaje kuko ari iyakoreragamo perefegitura ya Gikongoro.
Mu gihe inyubako akarere kari gasanzwe gakoreramo yari ifite ishusho y’uruziga, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko iyi shusho butazayihara ahubwo buzasana iyari ihasanzwe maze hagakikizwaho igorofa ifite ishusho y’igice cy’uruziga bityo bakagumana uwo mwihariko mu nyubako z’uturere.

Iyi nyubako ngo izaba inafite igice cyo hejuru cyagenewe kwerekana amateka y’akarere ka Nyamagabe ndetse hakazaba n’umwanya wo kureba amahirwe abantu bashobora gushoramo imari nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga.
“Hejuru hazaba hari ahantu hameze nk’ah’amateka hagaragaza aho akarere kava n’aho kajya. Ukareba uko imibereho n’ubukungu byagiye bihinduka. Tuzashyiramo n’ikoranabuhanga ku buryo umuntu azajya akanda ahantu akamenya ngo aya ni amateka y’ikingiki. Noneho tukaba tunagaragaza amahirwe ari mu karere,” Umuyobozi w’akarere.
Iki cyumba ngo kizafasha abashoramari kureba amahirwe ahari babasha gushoramo imari mu bintu runaka, kikagaragaza ahamaze gushorwa imari ndetse n’ahasigaye. Ngo kizaba kandi n’umwanya wo kureba uko umujyi wa Nyamagabe uri kugenda utera imbere ndetse n’ahawukikije kuko agasozi akarere kubatseho kitegeye umujyi neza.

Imirimo y’ibanze yo kubaka ibiro by’akarere ka Nyamagabe yatangiranye n’umwaka wa 2014 hasanywa aho servisi ziraba zitangirwamo mu gihe kubaka, bikaba biteganijwe izarangirana n’umwaka usanzwe wa 2014 ufata imyaka y’ingengo y’imari ya 2013-2014 na 2014-2015.
Biteganijwe ko imirimo yo kubaka ibiro by’akarere no gusana inzu ebyiri zatangirwagamo serivisi zinyuranye ziraba zinifashishwa mu gihe hubakwa ibiro by’akarere bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 788.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishimiye iyi gahunda yo kubaka bureau ijyanye n’igihevariko cyanecyane kutavw muri kiriya kibanza kuko nemera ko mu misozi ya nyamagabe utapfa kubona ahandi heza nkaho ariko ndatanga inama yo kudwkora ikosa nk’iryabaye nyaruguru aho bureau nshya kandi nziza yagombaga guterekwa mu kibanza cyiza cyarimo ishaje. Aha nkeka ko bo bagowe no kubona aho bari kuba bakorera iyo basenya iyari isanzwe naho nyamagabe bo bari mu mugi bihangane nibibq ngombwa bakodeshe ariko inzu nshyashya ntizabe annex y’ishaje
Nishimiye iyi gahunda yo kubaka bureau ijyanye n’igihevariko cyanecyane kutavw muri kiriya kibanza kuko nemera ko mu misozi ya nyamagabe utapfa kubona ahandi heza nkaho ariko ndatanga inama yo kudwkora ikosa nk’iryabaye nyaruguru aho bureau nshya kandi nziza yagombaga guterekwa mu kibanza cyiza cyarimo ishaje. Aha nkeka ko bo bagowe no kubona aho bari kuba bakorera iyo basenya iyari isanzwe naho nyamagabe bo bari mu mugi bihangane nibibq ngombwa bakodeshe ariko inzu nshyashya ntizabe annex y’ishaje
babanze bashyire ukuri mbere ibindi bizaza ari inyongera.
Iyo Plan yibyo bureau ni igihangano cya SEMUGANGA CéSAR...
iri ni iterambere mba mbaroga. uzi ko mu Rwanda iterambere rigrze kure pe, iyi myubakire niyo izatuma tugera kuri vision 2020 byihuse