Nyamagabe: Abayobozi batandukanye n’abaturage bakereye kwakira Umukuru w’Igihugu

Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe bazindutse babukereye ngo bakire Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubasura.

Ni mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri Perezida Kagame agirira mu Ntara y’Amajyepfo, aho kuri uyu wa 26 Kanama 2022, aganira n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe, nyuma y’uko asubukuye ingendo zijya mu turere zaherukaga mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka.

Ku mugoroba wo ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko mu Karere ka Huye, mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo babarirwa muri 800.

Icyari kigamijwe muri ibyo biganiro byabaye nyuma yo gusura Akarere ka Ruhango no kuganira n’abaturage, kwari ukureba uko abavuga rikumvikana bagira uruhare mu gutuma gahunda za Leta zirushaho gushyirwa mu bikorwa, no kugirira abaturage akamaro, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Nyuma yo gusura Akarere ka Nyamagabe no kuganira n’abaturage, Perezida Kagame arerekeza mu Karere ka Rusizi, aho aza kugirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuha aho bahurira muri ako karere, akazahava ejo ku wa 27 Kanama 2022 asura Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Turakomeza kubakurikiranira iby’uru ruzinduko rw’iminsi ine, Umukuru w’Igihugu agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka