Nyamagabe: Abayobozi b’utugari bose bahawe mudasobwa
Abanyamabanga nshigwabikorwa b’utugari tugiza akarere ka Nyamagabe bahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa ‘laptop’ zo kwifashisha mu kubahiriza inshingano zabo no kunoza neza akazi bakora.
Abahawe mudasobwa kuwa gatanu tariki 20/07/2012 bose hamwe ni 44 bakaba aribo bari basigaye batarazibona mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 92 twose tugize akarere ka Nyamagabe.
Bakimara kwakira izi mudasobwa zo mu bwoko bwa HP 4530s, benshi mu bazihawe batangaje ko bishimiye iki gikorwa kuko mudasobwa bahawe zigiye gukemura byinshi mu bibazo bahuraga nabyo mu kazi bitewe no kutagira mudasobwa.
Uwingabire Josephine, umunyamabangwa nshingwa bikorwa w’akagari ka Ngiryi mu murenge wa Gasaka ngo yari asanzwe akora raporo n’intoki gusa ariko ngo nyuma yo kubona mudasobwa raporo zandikishije intoki zigiye kuba amateka.
Yagize ati “ ubungubu nageze ku iterambere cyane, najyaga ntanga raporo zandikishije intoki ariko kuva uno munsi nzajya ntanga raporo zisobanutse zanditse kuri mashine.”
Mu bahawe izi mudasobwa harimo n’abatuye ahategera umuriro w’amashanyarazi ariko bateganyirijwe ibyuma bizabafasha gukoresha imbaraga zituruka ku mirasire y’izuba; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert.
Yagize ati “imirenge yose ifite amashanyarazi ariko noneho by’umwihariko twagiye tunafasha utugari twinshi mu mirenge kugira ngo tubashe kuba twanakoresha aturuka ku mirasire y’izuba.”
Izi mudasobwa zatanzwe na minisiteri ifite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano zayo. Abazihawe kandi bifuje ko bazahabwa na printers naho akarere ko kakaba kabijeje kuzabaha modems zizatuma babasha kubona interineti.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|