Nyamagabe: Abayobozi b’imirenge bahinduriwe aho bayobora bahererekanye ububasha

Babiri mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bane baherutse guhindurirwa imirenge bayobora bashyikirijwe ibyangombwa byose bibemerera gutangira imirimo mu mirenge mishya, ndetse banerekwa abaturage n’abandi bafatanyabikorwa.

Zigirumugabe Emmanuel wayoboraga umurenge wa Kitabi wajyanywe kuyobora umurenge wa Kibumbwe na Nsanzimana Védaste wayoboraga umurenge wa Kibumbwe yimurirwa mu murenge wa Musange.

Aganira n’abaturage b’umurenge wa Kibumbwe, tariki 02/01/2013, Zigirumugabe yatangaje ko agiye gukora ahereye aho uwo asimbuye yari agereje ndetse akanarenzaho, ariko akaba asaba ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego kuko ngo nta muntu umwe wigira.

Zigirumugabe yakira kashe Nsanzimana Yamuherezaga, Umuyobozi w'akarere areba.
Zigirumugabe yakira kashe Nsanzimana Yamuherezaga, Umuyobozi w’akarere areba.

Zigirumugabe yagize ati: “Nje ahangaha nje gukora, nje kugira ngo dufatanye kandi icyo mbijeje ni uko tuzagera kuri byinshi. Hari ibyo uwo nsimbuye yagezeho ariko uretse no kubishyigikira ndongeraho. Abantu baragirana. Ni icyo kinzanye ngo dukorere hamwe, ibikorwa nibyo bizavuga”.

Abaturage b’umurenge wa Kibumbwe ngo bafite byinshi bagezeho bifuza ko uyu muyobozi yashyigikira, ariko ngo hari n’ibyo bifuza ko yabagezaho batarabasha kugeraho.

Umuturage wa Kibumbwe witwa Ndayambaje Anastase yagize ati “Twabonye amashanyarazi, ibikumba biragenda neza inka zacu zibamo nta kibazo, ubuhinzi biragenda, ahantu dusaba ngo ingufu zongerwe, ni mu buhinzi kugira ngo tubone ifumbire mva ruganda kuko ubutaka bwacu burasharira cyane”.

Abaturage ba Kibumbwe bari baje kwakira umuyobozi mushya.
Abaturage ba Kibumbwe bari baje kwakira umuyobozi mushya.

Ikindi uyu muturage yifuza ko cyashyirwamo ingufu ni imihanda itameze neza bigatuma nta modoka zigenda muri uwo murenge.

Nsanzimana wavanywe i Kibubwe akajyanwa i Musange nawe ngo afite ibintu by’ingenzi agomba kwibandaho birimo n’urugomero abaturage bari bikoreye ubu rukaba rwarangiritse rutagikora, uruganda rutunganya ibikomoka ku rutoki n’imbuto rugomba kubakwa n’urubyiruko, ndetse n’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Musange.

Umuyobozi w’akarere yasabye abakozi basanzwe muri iyi mirenge gufatanya n’abanyamabanga nshingwabikorwa bashyashya mu mirenge ndetse abavuga rikumvikana n’abaturage nabo bakagiramo uruhare ngo babashe kugera ku iterambere.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe asinya ku nzandiko z'ihererekanyabubasha.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe asinya ku nzandiko z’ihererekanyabubasha.

Biteganijwe ko abandi banyamabanga nshingwabikorwa babiri bagezwa mu mirenge yabo kuri uyu wa kane tariki 03/01/2013 aribo Kabanda Jean Claude wayoboraga umurenge wa Mushubi wajyanywe kuyobora umurenge wa Kitabi, na Hanganyimana P. Celestin wari i Musange akaba yarimuriwe i Mushubi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka