Nyamagabe: Abayobozi b’akarere barinenga kutegera abaturage bihagije

Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, guhera ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugu binenze kutegera abaturage bihagije ngo bamurikirwe ibibakorerwa no gusobanurirwa uko politiki y’igihugu iteye n’uruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa imihigo.

Hagendewe ku kegeranyo cy’ubushakashatsi by’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) byagaragaye ko akarere ka Nyamagabe kasubiye inyuma mu kwesa imihigo kuko kavuye mu myanya y’imbere uko imyaka isimburana kagasubira inyuma.

Kuri uyu wa 23 Nzeli 2014, mu nama mpuzabikorwa y’akarere yahuje abayobozi binzego zose kuva ku karere kugeza k’umudugudu ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri aka karere ka Nyamagabe, abitabitiye bagarutse ku ntege nke bafite zo kwegera abaturage, gutanga serivisi zitanoze ndetse no kubakemurira ibibazo.

Abayobozi mu karere ka Nyamagabe mu nama yabahuje tariki 23/09/2014.
Abayobozi mu karere ka Nyamagabe mu nama yabahuje tariki 23/09/2014.

Bamwe mu bitabiriye inama bakomeje kuvuga ko bikwiye ko begera abaturage kurushaho n’umuyobozi w’akarere ubwe Bwana Philbert Mugisha yabigarutseho aho yagize ati: “tugomba kumenya ko rwose bariya aribo batumye twicaye aha tukabamurikira ibyo dukora tukabaha raporo byaba ngombwa tukabasaba imbabazi aho tutabakorera neza.”

Abayobozi ngo bagiye kwikubita agashyi nkuko umuyobozi w’akarere yadusobanuriye agira ati: “ni ukurushaho kugirango ibikorwa byose dukora tubifatanye n’abaturage, babigiremo uruhare rutaziguye, ari mu kubitegura kubikurikirana ndetse no kubishyira mu bikorwa”.

Nubwo abaturage batabonerwa umwanya wo kumurikirwa ibyakoze, hari byinshi biba byarakozwe nko kubaka amashuri, imihanda, amavuriro. Gusa ingufu zigiye gukazwa mu kurushaho kubamurikira ibibakorwa ndetse no kubegera kugirango bagire uruhare rukomeye mu gutegura imihigo.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka