Nyamagabe: Abatuye mu manegeka barashima gahunda yo kwimurwa

Abaturage batuye ahantu h’amanegeka hashobora kwibasirwa n’ibiza ku buryo bworoshye barashima gahunda ya Leta yo kubimura bagatura ku midugudu, ngo kuko baba barengeye ubuzima bwabo ndetse bakanatura ahegereye ibikorwa remezo by’ibanze cyangwa se aho byoroshye kubihageza.

Kuri uyu wa kane tariki 11/07/2013, ubwo twasangaga abaturage b’akagari ka Kavumu ko mu murenge wa Kaduha mu muganda wo gufasha abagomba kwimuka batishoboye kubaka amazu, abagomba kwimuka batangaje ko mbere bari batuye ku musozi wa Joma aho bashoboraga kwibasirwa n’ibiza igihe icyo aricyo cyose, bakaba bashimishijwe no kuba bagiye kwimuka.

Ndabarora Céléstin ati: “twari dutuye ahantu habi mu misozi h’ibiza, ni uriya musozi urabona ukuntu uhanamye amazi yamanukaga ku buryo yari kuzadutura mu kabande ugasanga turahagendeye n’abana”.

“Hariya hari habi rwose kuko imvura yagwaga amazu agakunduka, ibikuku bikaza nkavuga nti ubwo bwije ntiburi buke. Ubu ngubu n’amazu twari turimo yarakundutse, imvura ikigwa narebaga aho nacumbika ariko aho imvura ihitiye ndagenda ngapfa kuryama. Nabaga ndi mu kaga katoroshye”, Kamuzima Venansiya w’imyaka 60.

Iyi ni inzu y'umwe mu bazimuka ku musozi wa Joma ubwo abaturage bamuhaga umuganda.
Iyi ni inzu y’umwe mu bazimuka ku musozi wa Joma ubwo abaturage bamuhaga umuganda.

Uretse kuba aba baturage bahunze Ibiza byashoboraga kubibasira mu buryo bworoshye, banemeza ko aho batuye byari inzozi kugerwaho n’ibikorwa remezo by’ibanze nk’amazi meza, umuhanda, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi, ariko ngo aho bari kwimukira bimwe birahari nk’amazi meza n’umuhanda, umuriro nawo ngo biroroshye kubageraho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yashimiye aba baturage kuba biyemeje gufasha bagenzi babo ngo babashe gutura neza ngo kuko bitanga icyizere ko abaturage bose bazatura neza ahegereye ibikorwa remezo nabo bakagira ubuzima bwiza.

Aba baturage batuye ku musozi wa Joma mu mudugudu wa Joma bazimukira mu mudugudu wa Gahama mu kagari ka Kavumu bakaba barahawe ibibanza na Leta.

Abenshi ngo bari muri gahunda ya VUP aho bahabwa inkunga y’ingoboka abandi bakaba barahawemo akazi ku buryo bibunganira mu gutanga umusanzu kuri izo nyubako.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka