Nyamagabe: Abatuye mu Cyanika bahamya ko ‘Mvura Nkuvure’ yatanze umusaruro
Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, hari abarokotse Jenoside bavuga ko bitari byoroshye kwicarana n’abafite imiryango yabo banagize uruhare mu kubicira ababo, ariko ko aho byashobokeye byatanze umusaruro.

Babivuga nyuma y’urugendo rw’isanamitima rw’ibyumweru 15 muri gahunda ya Mvura-Nkuvure, rwahurijwemo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare ndetse n’imiryango yabo, babifashijwemo n’imiryango Interpeace, Prison Fellowship Rwanda (PFR) na Haguruka and Dignity in Detention Organisation (DIDE).
Emeretha Murebwayire, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Cyanika.
Mu gihe Jenoside yari afite imyaka 19. Yavutse mu muryango w’abana icyenda, ariko Jenoside yabasize ari bane gusa, kandi ku giti cye yamusigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima. Avuga ko gutangira urugendo rw’isanamitima byabanje kumugora.
Agira ati “Ntabwo byari byoroshye, kubera ko urumva nk’umuntu wabanye cyane n’ibikomere byo muri Jenoside, noneho ugiye kujya wicarana n’abafunzwe bafungiye Jenoside ndetse n’abahungiye muri Kongo, bo bagaruka bagasanga imiryango yabo kandi wowe ntawe wasigaranye.”
Akomeza agira ati “Nyuma uko twagiye dufatanya n’abanyabiganiro bacu, batubwira uko umuntu yakwita kuri mugenzi we, tugenda tunahana ubuhamya bw’uko umuntu yabayeho, nko mu cyumweru cya kane ni bwo natangiye kumva bitangiye kuza.”

Bahuraga buri wa kabiri w’icyumweru, kandi ubuhamya bw’uko bose bagiye babaho ni bwo bwatumye agera aho yumva agiriye impuhwe abo yari yararakariye, kuko ngo hari abo yasanze bafite ibibazo birenze ibye.
Anagira inama abagize uruhare muri Jenoside yo kwatura ibyaha byabo, kugira ngo babashe kubohoka ku mutima.
Ati “Umuntu wese utarabohoka ku bw’ikintu yumva kimuboshye umutima yakoze, icyiza ni ukucyatura.”
Ibi binahamywa n’abakoze Jenoside bitabiriye ibi biganiro kuko ngo byababohoye.
Uwitwa Theodomire Ndagijimana agira ati “Nemeye icyaha ndakatirwa, aho mfunguriwe baranyakira. Bambwiye ngo nze mu itsinda rya Mvura Nkuvure, nsanga baraduhuza tukaganira, umwe akabwira undi ibibazo bye, ugasanga nawe ibyo wari ufite ari bitoya. Ubu mu mutima wanjye numva merewe neza.”
Uyu mushinga w’isanamitima ryifashisha Mvure Nkuvure, iyo miryango yawugezeho ku bw’inkunga ya Swedish International Development Cooperation Agency (Sida).

Watangiye mu 2020 uherereye mu Karere ka Bugesera, ubu ukaba warakomereje mu turere dutanu ari two Nyamagabe, Musanze, Ngoma, Nyabihu ndetse na Nyagatare, aho bamaze gufasha amatsinda 50 akorera mu baturage ndetse na 12 akorera muri gereza.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe hamaze gufashwa abantu 30 harimo n’urubyiruko.
Ohereza igitekerezo
|