Nyamagabe: Abaturage bifuza ko uzasimbura Perezida Kagame azabanza gukora igeragezwa

Abaturage bo mu murenge wa Musange, bifuza ko umukuru w’igihugu akwiye gukomeza kuyobora igihugu, ariko igihe cyazagera uwamusimbura akazabanza gukoreshwa mu igeragezwa (probation) kugira ngo atazasenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015, mu gikorwa abadepite barimo kigamije kubaza abaturage impamvu bifuza ko itegeko nshinga rivugururwa, abaturage babasabye ko umukuru w’igihugu yazakomeza kuyobora, uzamusimbura akabanza kugeragezwa.

Abaturage baregera ku bihumbi bitanu bari bitabiriye iki gikorwa.
Abaturage baregera ku bihumbi bitanu bari bitabiriye iki gikorwa.

Abaturage bakaba ngo bashingira kuri gahunda nyinshi z’iterambere umukuru w’igihugu yabagejejeho zirimo, korozwa amatungo, kwigira ku buntu, inkunga y’ingoboka ihabwa abakene, ibikorwa remezo n’ibindi.

Matilde Uwizeye akaba yatangaje ko Umukuru w’igihugu Paul Kagame akwiye kuyobora kugeza igihe ananiriwe.

Yagize ati “Njyewe numva twamutorera manda zose zishoboka igihe yazaba ananiriwe akatubwira ngo ndananiwe, kandi numva uwamusimbura twamuha manda ebyiri z’imyaka itatu itatu, twabona ko azatugeza mu cyerekezo tweretswe tukaba twamerera gukomeza.”

Abaturage bo mu mureneg wa Musange basanga umukuru w'igihgu akwiye gukomeza kuyobora umusimbuye akabanza akgeragezwa.
Abaturage bo mu mureneg wa Musange basanga umukuru w’igihgu akwiye gukomeza kuyobora umusimbuye akabanza akgeragezwa.

Francois Iyamuremye nawe aravugako abayeho kubw’umukuru w’igihugu uwamusimbura ntaho yava.

Yagize ati “Tuzatora Kagame inshuro nyinshi, uwo muntu uzaza usimbura Kagame azamera ate? Twebwe abakene yaradufashije nkanjye nkora muri VUP naguze agapantaro ntakagiraga ntawundi dushaka uteri Kagame.”

Pacifique Nshimyumukiza nawe yavuzeko nk’abasigajwe inyuma n’amateka bifuza ko Kagame yakomeza kuyobora bitewe n’uko ubu batunze ibyo abo bakomokaho batigeze batunga.

Yagize ati “Ba sogokuru na ba data ntibigeze batunga inka, ariko ndoroye mfite inka eshatu nabashije no kwitura, nkama litiro 18 ku munsi, rero uwo mubyeyi akwiye gukomeza kuyobora, umusimbuye agahabwa manda imwe y’imyaka ine akabanza kugeragezwa.”

Abatanze ibyifuzo bakaba basabye ko umukuru w’igihugu akomeza kuyobora, umusimbuye agahabwa manda imwe cyangwa ebyiri kandi bakabanza kureba ko ashoboye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihe ntikiragera ngo tugere aho dusimbuza Paul Kagame undi muntu ntazi aho azaca, ibyo rwose ababivuga babe babyibagiwe

diana yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka