Nyamagabe: Abaturage bifuza gukomezanya na Perezida Kagame kuko amanuka akabegera
Abaturage bifitiye ikimenyetso cy’uko Perezida Kagame amanuka akabegera, bitewe n’imiyoborere myiza ye, akabasha kubaganiriza no kubagira inama mu bijyanye no kwigira no kwiteza imbere ngo akaba ari yo mpamvu bifuza ko ahabwa amahirwe agakomeza kubayobora.
Kuri uyu wa 3 Kanama 2015, abaturage b’umudugudu wa Kagano ngo bafite gihamya cy’uko Perezida Kagame yegera abaturage, ari yo mpamvu basabye abadepite kuvugurura Itegeko Nshinga, ingingo yose yatuma Perezida Kagame atongera kwiyamamaza igahindurwa.

Ibiganiro n’abadepite ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, byakomereje mu Murenge wa Uwinkingi, abaturage batangaje ko bishimira iterambere Perezida Kagame yabagegejeho, umutekano, afasha abatishoboye, uburezi kuri bose, ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi.
Murekambanze Justin, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagano akaba yatangaje ko impamvu yifuza ko ingingo y’101 ihinduka, ari imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, aho yerekanye igitabo cy’abashyitsi yabandikiyemo abashimira.
Yagize ati “Dore cya kimenyetso yaraje agera iwanjye, yaranditse ngo mbashimiye akazi keza cyane mukora muri uyu mudugudu, ni Perezida ubwe yari yahigereye, yabyanditse ku itarike 24 Kanama 2009, kandi yasize atwemereye kugaruka murumva ko akidufitiye ideni.”

Murekembanze yakomeje avuga ko Perezida Kagame akibafitiye umwenda wo kubigisha guharanira kwigira kugira ngo bamufashe guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Perezida Kagame adusaba guharanira kwigira, kandi ni we uzabidufashamo, ni ukuvuga ngo aracyaturimo umwenda, ni yo mpamvu dushyigikira ko manda ye yongerwa, maze ntituzongere guhabwa inkunga z’amahanga, kugeza igihe tuzabasha kwigira nk’igihugu cyacu.”
Abaturage bakaba bifuje ko ingingo y’101 ihinduka kuko bishimira, aho perezida Kagame yabakuye, kuko Akarere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Gikongoro kari kuzaterwaho amashyamba, kuko ntacyo bezaga bafite ubukene bukabije.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi 5, bikaba byari biyobowe n’abadepite Ignacienne Nyirarukundo na Joseph Desire Nyandwi.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|