Nyamagabe: Abaturage bavuga ko imiyoborere myiza yatumye biteza imbere
Abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko imiyoborere myiza yagize uruhare mu gutuma batera intambwe bagana ku iterambere. Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2013 mu muhango wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza, icyiciro cya mbere.
Aba baturage bibumbiye mu makoperative n’amatsinda anyuranye bavuze ko bamaze kugera ku ntambwe ishimishije biteza imbere, kubera ubuyobozi bwiza bubashishikariza gukora no kwibumbira hamwe, bagahuza imbaraga bakabasha kugera kubyo umwe atakwigezaho.

Bamwe mu batanze ubuhamya harimo abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gasave bavuga ko babashije kwihuriza hamwe bakajya bizigama mu mafaranga bahembwa ku kwezi, ubu bakaba bageze ku ntera yo kugurizanya ku nyungu ntoya hagati yabo bityo bakabasha kubona ibyangombwa by’ibanze nkenerwa mu miryango yabo, bakaba bafite intego yo kwegera koperative yabo, Umwalimu SACCO bakareba uko bakwagura ibikorwa byabo.
Hanagaragaye kandi amakoperative akora ubuhinzi n’ubworozi ashimangira ko ibyo agezeho ari imbuto z’imiyoborere myiza ibashishikariza gukora no kunoza imikorere ngo batere ubukene ishoti.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye aba baturage ku ntambwe bagaragaza mu kwiteza imbere, anabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi hagamijwe kubashyigikira mu iterambere.
Umuyobozi w’akarere kandi yanaboneyeho kubashyikiriza igikombe uyu murenge watsindiye mu marushanwa y’imiyoborere myiza aherutse kuba, ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Musange ikaba ariyo yahize ayandi.

Biteganijwe ko icyiciro cya kabiri cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza kizaba hagati y’ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu umwaka wa 2014.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gihugu cyacu kiyobowe neza kuva ku mudugudu kudeza mu nteko. ibi byo guhemba uwitwaye neza bituma buri wese aharanira nawe kuzatwara iryo shema
umuco wo gushima wagakwiye kuturanga kandi tukuva ko hari aho tugiye kwerekeza, mugushhima bikagendana no kunega kandi bri franc(biturutse kumutima) ikindi kandi tuve kubutegetsi , abanyarwanda twakiremyemo ikintu cyo gukundana pe tukuvako turi bene kanyarwanda, hari uturere tuba dukwiye kwigirwaho harimo aka kanyamagabe kuko urebye nko mu myaka 4 ishize aho kari kari naho kageze, tukajya kuturere two mumajyaruguru ho ibintu ni tres bien nukuri ndakangurira buri wese kugirirayo urugendo shuri kuko nukuri abantu baho barahebuje bakunda ubuyobozi bwabo ubuyobozi bwabo burabakunda numuryango pe bafite ibanga bakagombye gusangiza kubandi bantu basigaye bo mugihugu