Nyamagabe: Abaturage bashimira Perezida Kagame ko ashaka ko buri mwana wese yiga
Abaturage ba Nyamagabe bashimira Perezida Kagame ko ashaka ko buri mwana wese yiga, mu gihe mbere umwana wabashaga kwiga agatsinda ari umwana ukomoka mu miryango ikize, cyangwa mu tundi turere.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, mu murenge wa Nkomane aho ibiganiro n’abadepite ku ivugururwa ry’itegeko nshinga bikomeje, abaturage basabye ko rivugururwa ingingo y’101, igahinduka, Perezida Kagame akongera kuyobora kuko yatumye abana biga kandi bagatsinda.

Abaturage bo muri aka gace bakaba bifuza ko ingingo y’101 ihinduka kubera iterambere, Perezida Kagame yabagejejeho, ubu bakaba ntawugikora ibirometero byinshi ajya kwiga kandi buri mwana wese yiga akabasha gutsinda agakomeza.
Celestin Ndanguza aravuga ko kera wigaga ntubashe kubona amanota bitewe n’umuryango ukomokamo cyangwa akarere ukomokamo.
Yagize ati “Kera wigaga amashuri abanza, naknajye nagarukiye mu mwaka wa munani, nkora ikizami sinabona amanota, ubu umwana akora ikizami akamenya isomo ryose aho yatsinze naho yatsinzwe kubera uburezi bwiza Kagame yaduhaye.”

Celestin Simvuguruzwa nawe akaba avuga ko yari umuhanga mu ishuri agakora ibizami kenshi ntabone amahirwe.
Yagize ati “Nakoze ikizamini cya leta nsubira mo imyaka itatu, ntekereza gutsinda amahirwe ndayabura, kandi mu ishuri nabaga uwambere, ubwo ndatekereza impamvu kwari ukurena utwo turere cyangwa aho mvuka muri iyi leta rero umwanai w’umuhanga niwe ujya ku isonga.”

Abaturage bakishimira ko ubu nta mwana babanza kubaza aho akomoka kugira ngo bamuhe amanota cyangwa bamwemerere kwiga.
Ibi biganiro byari biyobowe n’abadepite Ignacienne Nyirarukundo na Joseph Desire Nyandwi, bikaba byari byitabiriwe n’abaturage bagera ku 5,500, abatanze ibitekerezo bagera kuri 39 bakaba bemeje ko itegeko nshinga rikwiye kuvugururwa.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|