Nyamagabe: Abatahabwa inkunga y’ingoboka bayikwiye bagiye gusubizwa
Abaturage batishoboye batahabwaga inkunga y’ingoboka kandi bayikwiye bagiye kujya bayihabwa, kuko urutonde rw’abagenewe inkunga y’ingoboka rugiye gusubirwamo abaturage bo ubwabo bakihitiramo abakene kurusha abandi bakwiye kuyihabwa.
Abaturage bakennye kurusha abandi bagomba guhabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi ariko usanga hari abaturage batagerwaho kandi batishoboye.
Abaturage batuye Umurenge wa Mugano bavugako abayobozi b’imidugudu n’ab’utugari aribo bihitiramo abaturage bishakiye kuko hari ibyo babaha bakabashyira ku rutonde rw’abagomba gufashwa, ugasanga abaturage ntavruhare babigizemo.
Louis Sebudandi yagize ati “ni abayobozi b’imidugudu babyipangiraga noneho bagatangaza ngo kanaka ari mu rwego rwa 2, kanaka ari mu rwego 3, ntabwo inteko rusange yateranaga ngo bavuge bati kanaka ari mu kiciro iki niki atorwe n’abaturage”.

Rose Dusabimana we avugako abayobozi bareba umuntu ufite amayoga cyangwa ibyo abaha, bakaba ariwe bashyira mu kiciro cya 2, rubanda rugufi utagira icyo atanga ugasanga yageze mu cya 3.
Yagize ati “ufite aho yakura mutuweli, akaba ari we bashyira mu cya 2 ukabona umuntu ufite inka ufite abantu, ufite aho acuruza, ukumva yagiye gufata ingoboka, wa wundi wihirika ntako ameze barya ruswa”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bufite gahunda yo gusubiramo urutonde rushya rw’abatishoboye rugiye gukorwa n’abaturage bo ubwabo, bihitiremo abagomba guhabwa inkunga y’ingoboka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yagize ati “tuzasuramo urutonde turebe ko abemejwe aribo babikwiye, ariko ibyo ngibyo nabyo bikorwa n’ubundi n’abaturage, bizakorerwa mu ruhame mu baturage babyemeze”.
Ubuyobozi bw’akarere kandi ngo buzakomeza gushishikariza abayobozi guha umuturage urubuga rwo kugira uruhare mu kwemeza abakwiye guhabwa ingoboka kugira ngo hirindwe icyapfukirana abakwiye kuyihabwa.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bahitemo cyane abatishoboye maze babagoboke basaze batigomba kubera iyi nkunga y’ingoboka