Nyamagabe:Abasenateri bafatanyije n’abaturage batunganya ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside
Abasenateri 13 n’abadepite 2 ndetse n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe bafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Cyanika gutegura ahazashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abasenateri bari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe basubiranyije ibyobo byataburuwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri tsinda ryifatanyije n’aba baturage tariki 25/02/2012 mu muganda ngaruka kwezi.
Visi Perezida wa Sena , Hon Makuza Bernard wari uhagarariye iri tsinda yatangaje ko bahisemo gukorera iki gikorwa mu Cyanika kugira ngo bifatanye n’abaturage no kubagaragariza ubumwe mu gutegura ahazashyingurwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Hari hashize ukwezi n’igice abaturage bo mu murenge wa Cyanika baza gutegura ahazashyingurwa imibiri isaga 25,000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biciwe muri Paruwasi ya Cyanika tariki 21/04/1994.
Bimwe mu bikorwa aba baturage bakoze harimo gutaburura imibiri mu byobo yari yarashyizwemo, kuyitunganya no kuyururutsa bayishyira mu mva.

Hon Makuza Bernard yatangaje ko kuba abaturage barifatanyije muri iki gikorwa ari ibintu byiza kandi byerekana gushyira hamwe anabasaba gukomeza kwishyira hamwe. Yagize ati “Abanyarwanda tugomba gushyira hamwe, tukunga ubumwe tukipakurura ibitekerezo bishaje bya kera kuko byatugejeje habi”.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’uhagarariye IBUKA mu Rwanda, Dusingizemungu Jean Pierre.
Abagize Inteko nshingamategeko bihaye gahunda ko buri kwezi bahitamo akarere bajyamo bagafatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.
Imibiri 25000 yataburuwe yashyinguwe mu cyubahiro tariki 26/02/2012 mu nyubako y’urwibutso rushya.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|