Nyamagabe: Abanyeshuri barasabwa kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyamagabe iri mu biganiro mu bigo by’amashuri yisumbuye aho igaragariza urubyiruko rwiga imiterere y’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ingamba zafashwe mu kurikumira, cyane cyane mu bana b’abakobwa bashorwa mu bikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi.
Atanga ikiganiro mu ishuri ry’ubumenyi rya Nyamagabe kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2014, ukuriye Polisi y’igihugu mu karere ka Nyamagabe, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye, yavuze ko ubucuruzi bw’abantu bukorwa mu buryo butandukanye burimo gushora abana b’abakobwa mu buraya, gukoreshwa mu mirimo y’ubucakara n’ubundi buryo butandukanye.
Muri iki kiganiro yavuze ko mu Rwanda naho muri iyi minsi hari ingero zimwe na zimwe zagiye zihagaragara zerekana ko naho hari ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, akaba riyo mpamvu bahisemo kukibaganiriza ho ngo bagire uruhare mu kugihashya.
Ati “Niyo mpamvu twaje kubaha iki kiganiro ngo mumenye ko ikibazo kiriho ndetse aho mubonye ubu bucuruzi inzego z’umutekano muzitungire agatoki”.

Nk’uko uyu muyobozi wa polisi mu karere ka Nyamagabe yakomeje abivuga, ngo mu bigo by’amashuri naho ubucuruzi bw’abana b’abakobwa burahaboneka aho usanga bashorwa na bagenzi babo mu buraya.
Yasabye uru rubyiruko kuba maso ndetse aho ubu bucuruzi bw’abantu bugaragaye bagatungira urutoki polisi icyaha kitaraba kugira ngo gishobore gukumirwa.
Yasobanuye ko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ahana iki cyaha yihanukiriye yaba ku bagikoreye hagati mu gihugu cyangwa abavana abandi mu gihugu bakabajyana mu mahanga kubacuruzayo.

Bamwe mu banyeshuli basaga 850 bakurikiranye iki kiganiro bavuga ko ikiganiro ku icuruzwa ry’abantu cyarushijeho kubagaragariza uruhare bafite mu kugikumira ndetse n’ingaruka gifite ku muryango nyarwanda.
Biyemeje ko muri iki kigo bagiye gushyiraho ihuriro (Club) ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu kugira ngo buri gihe bajye bashobora kuganira kuri icyo kibazo biga uburyo cyakumirwa, hyaba mu bigo by’amashuri ndetse naho batuye igihe bazaba bavuye ku ntebe y’ishuri.
Icyaha cyo gucuruza abantu guhanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni icumi iyo cyakorewe hagati mu gihugu.
Mu gihe cyakozwe ku rwego mpuzamahanga, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi kugeza kuri miliyoni makumyabiri, nk’uko ingingo ya 252 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo musaza Imana imwakire
icuruzwa ry;abana b’abanyarwanda rigomba guhagarara maze tukibereho neza. abazabifatirwamo bazabihanirwe by’intangarugero
bakwiye gufata intambwe ya mbere yo gutanga abantu bose bashaka kubashuka kuko nta kiza baba bagamije usibye kubangiriza ubuzima.