Nyamagabe: Abanyarwanda baributswa ko ari ubwoko bumwe bukeneye kubaho neza no gutera imbere
Guverineri w’intara y’Amajyepfo yibukije abaturage ko, kumva ko bari mu bwoko bumwe bw’Abanyarwanda, bukeneye kubaho neza no gutera imberao. Bakigenera ikibakwiriye kandi cyateza imbere igihugu cyabo barwanya n’uwashaka kubasubiza inyuma.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015, Guverineri w’intara y’amajyepfo yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyamagabe aho yasuye imirenge ya Kaduha na Mugano, mu gikorwa cyari kigamije kureba iterambere ryagezweho no kuganira n’abaturage ku iterambere ry’igihu muri rusange.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali akaba yasabye abaturage kumva ko bakwiye gushyira hamwe kuko batabyumvise ntacyo bageraho usibye kuryanira mu nzira, aho bifuza kugera ntibahagere.
Yagize ati “Iryo ni ihame rikomeye, kuba hamwe, kwerekeza hamwe, gufatanya, kumvikana, gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda, kurwanya icyahungabanya U Rwanda, gukora cyane kugira ngo twigire twe gusabiriza.”

Yakomeje asaba baturage gukomeza gukora kandi bubaha ibyo bakora ko nta kintu gito kibaho ahubwo ko ibito by’uzuza ibinini bityo iterambere rikagerwaho kandi bakiga no kubungabunga ibyagezweho ko aribwo abanyarwanda bazaba bihesheje agaciro.
Ati “Tumaze kubona inanasi, marakuja, imyumbati, biriya ni ibintu tugomba gukomeza kongerera umusaruro, amashuri twarayabonye ari hafi, tukiga tukamenya ubwenge butuma tubibyazamo ibindi, ibibyara ifu bikabyara ifu ibyara imitobe bikabyara imitobe, n’ibindi.”
Abaturage bakurikiranye ibiganiro bikaba byarushijeho kubafungura mu mutwe ko bagiye gukomeza kurushaho gukora nkuko Oswalid Niyomugabo umuhinzi wa maarakuja yabitangaje.

Ati “Ni ukurushaho gukora uko nakoraga, nubwo nakoraga mfite intumbero numvishe ko icyangombwa atari ukugaya igishoro, nukutagaya igishoro nkuko nabitangiye, ubu aho ngeze ndumva ko atariho nshobora gucika intege, aho biriya bije ari nk’amahugurwa.”
Abaturage bakaba bishimira ko inzego zo hejuru ziba zabasuye zikabaha inama zitandukanye zo kwiteza imbere no kurinda igihugu, kandi bakaboneraho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo byakubaka igihugu.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomugobo turamushima kabisa
NIKO MUKONGO MANI nasiye tunafurahia hiyo mashauli ya gavana. asante Inatusaidiya
ubumwe bwacu nk’abanyarwanda bukomeze budufashe mu iterambere ry’iki gihugu kuko ivanguramoko muzi ko ryaduhombeje