Nyamagabe: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bubakiye abatishoboye 267

Mu gihe cy’amezi atatu uhereye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamagabe bubakiye abatishoboye 267.

Nk’uko babigaragaje ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango, tariki 19 Gashyantare 2023, muri ziriya nzu 267 harimo izubatswe guhera hasi byibura eshatu muri buri Murenge muri 17 yose igize aka Karere, hakabamo n’izasanwe, izakurungiwe, izatewe igishahuro n’izasubirijwe.

Hari inzu zubatswe guhera hasi, hakaba n'izasanwe ndetse n'izakurungiwe
Hari inzu zubatswe guhera hasi, hakaba n’izasanwe ndetse n’izakurungiwe

Abafashijwe bashima cyane umuryango FPR. Nka Béatrice Mukamana utuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri, ni umupfakazi wari warananiwe kwiyubakira nyuma yo kuva muri nyakatsi. N’abifuzaga kumufasha bari barabiburiye uburyo kuko yari yarananiwe kugura ikibanza cyo kubakirwamo, kuko atunzwe no guca inshuro.

Yishimira kuba abanyamuryango ba FPR baramwubakiye agira ati “Nta hantu ntaraye. Nari ngeze n’aho kurara ku mbaraza z’abaturanyi. Ubu ndanezerewe. Ndashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu, nkanashimira abaturanyi bandwanyeho. Ibyo bankoreye byarandenze.”

Violette Nyiramacumbi utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kirehe na ho mu Murenge wa Kamegeri, ubu akaba afite imyaka 80, amaze imyaka itatu ahungutse. Yahanzwe no kubona azamuriwe inzu ntiyategereza ko yuzuzwa, ku buryo ngo no kuyimusigira ingwa imbere (hanze ho ni ibyondo) mbere y’uko itahwa ubwo mu Murenge wa Kamegeri bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 ya FPR tariki 11 Gashyantare 2023, byakozwe ayirimo.

Abanyamuryango ba FPR batanze n'ibiribwa bigenewe abubakiwe
Abanyamuryango ba FPR batanze n’ibiribwa bigenewe abubakiwe

Agira ati “Uzi kugira ngo ube mu nzu y’undi, agukonoza buri munsi ashaka amafaranga kandi ntaho uyakura? Umunezero mfite nta wa wumva.”

Yunzemo ati “Nayigiyemo maze kurambirwa guhora nikoreye inkono ishyushye. Ntabwo nari kugumiza kuva mu byo mvuyemo byo kwikorera icyungo nirukanka. Ni bwo nagize nti reka ntahe, noye kugumya kujya ndara mu ngo z’abandi, ejo ntazahakura n’umwaku. Nayigiyemo ituzuye abayobozi bakomeza kujya bamfasha. Ndabashima cyane.”

Mu gihe cy’amezi atatu kandi, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamagabe bubatse ubwiherero 173 banasana 346, bubaka uturima tw’igikoni 2172, bacukura ingarani 369, banamanika imigozi yo kwanikaho imyenda mu ngo 508.

Mu bindi byakozwe kandi harimo gutanga ibiribwa ku bubakiwe bifite agaciro k’amafaranga 60500, gutera ibiti bivangwa n’imyaka 29767, gusana amateme 57 no gutanga amatungo harimo inka zirindwi, ingurube 50, inkoko 40, ihene ebyiri, intama enye n’inkwavu 15.

Ubushobozi bwakoze ibi byose kandi bwavuye mu bwitange bw’abanyamuryango ndetse n’ubukangurambaga bagiye bakora mu Tugari batuyemo.

Kwizihiza isabukuru ya FPR Inkotanyi byahereye mu Tugari, bikomereza mu Mirenge, hanyuma bisorezwa ku rwego rw’Akarere kuri iriya tariki ya 19 Gashyantare 2023.

Dr Anne Marie Kagwesage, umuyobozi wungirije wa FPR mu Ntara y'Amajyepfo
Dr Anne Marie Kagwesage, umuyobozi wungirije wa FPR mu Ntara y’Amajyepfo

Umuyobozi wa FPR wungirije mu Ntara y’Amajyepfo, Dr. Anne Marie Kagwesage, wari waje kwifatanya n’abatuye i Nyamagabe muri ibi birori, yashimye ibikorwa byagezweho, ariko avuga ko igikomeye ari ibizakurikiraho.

Mu bikorwa bikeneye imbaraga z’abanyamuryango nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, harimo “kuzamura urwego rw’isuku n’uburyo twita ku bana bari munsi y’imyaka 5 babarinda imirire mibi no kugwingira. Hagati ya 2016 na 2019 gusa twari twagabanuyeho hafi 19%”.

Yagize ati “Uburyo twakoresheje muri aya mezi atatu ni bwo tugiye gukomeza gukoresha, byibuze buri kwezi tujye tugira ahantu hamwe dukora umuganda, hanyuma tuzane n’izindi mbaraga zitaboneka mu muganda, ku buryo tuzazamura urwego rw’ubukangurambaga busubiza ibibazo bibangamira Umunyamuryango n’Umunyarwanda muri rusange.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko uburyo bakoresheje mu mezi atatu bakagera kuri byinshi ari bwo bagiye gukomeza gukoresha
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko uburyo bakoresheje mu mezi atatu bakagera kuri byinshi ari bwo bagiye gukomeza gukoresha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka