Nyamagabe: Abantu batatu bitabye Imana baguye mu musarane
Abantu batatu bitabye Imana undi umwe ararokoka nyuma yo kugwa mu musarane kuwa gatatu tariki 13/06/2012 mu kagari ka Gasarenda, umurenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri aho umwana w’imyaka icyenda witwa Hakizimana Alphonse yaguye mu musarani ukiri gucukurwa hafi y’urugo rw’uwitwa Munyaneza Silas.
Uyu mwana yari akurikiye urukweto rwe rwari rumaze kugwa muri uyu musarane wari umaze kugira uburebure bungana na metero 8.
Hakizimana akimara kugwa mu musarane, undi musore witwa Niyigena Eric nawe yahise amanuka agiye kumutabara ariko nawe ananirwa kuvamo kubera kubura umwuka uhagije.
Niko byaje kugendekera kandi abandi bantu babiri bashatse gutabara uyu mwana barimo uwitwa Rubanguka Vedaste w’imyaka 27 na Ntibisana Andre w’imyaka 35, bose bageragamo bakabura umwuka. Cyakora Ntibisana we yaje kurokoka ajyanwa kwa muganga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 14/06/2012 yasubiye mu rugo.
Bayiringire Jean, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare yadutangarije ko uretse Hakizimana, abandi bose baguye muri uyu musarani bari bagiye gutabara.
Ntibisana Andre yarokotse kubera ko yamanutse mu musarani yiziritse imigozi yari ifashwe n’abandi bari bari hejuru bakamukurura ataragera mu mwobo hasi kuko ngo nawe yari atangiye kubura umwuka.
Bayiringire Jean yatangarije Kigalitoday ati “uwa nyuma we yabwiye abantu ko asanzwe abimenyereye abasaba ko bamuzirika imigozi, gusa nawe yamanutse ageze hagati abura umwuka abo hejuru bahita bamukurura bakoresheje ya migozi yari imuziritse”.
Mu gihe abacukura ibyobo basabwa kujya babipfundikira, umwe mu baturage yavuze ko iki cyobo cy’umusarani wo kwa Munyaneza Silas kitari gipfundikiye ariko Munyaneza we arabikahana akemeza ko hari hariho ibiti bibuza umuntu kuhajya.
Imirambo ibiri y’abantu yakuwe mu musarani yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kigeme naho undi benewo bawujyana mu rugo.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|