Nyamagabe: Abantu barirekuye basaba imbabazi mu mwiherero wa “Ndi Umunyarwanda”
Mu mwiherero wahuje abayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Nyamagabe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, hagaragayemo abantu basabye imbabazi mu izina ryabo ndetse n’iry’abandi ku ruhare bagize mu guhembera amacakuburi no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge unavuka mu karere ka Nyamagabe, Dusabeyezu Thacienne, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi babaye mu buyobozi butuma bumva ko ibintu bakoraga ari ibisanzwe, ariko ngo ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda” byaramufashije cyane.
Komiseri Dusabeyezu yaboneyeho gusaba imbabazi kubera gahunda zabaga mu burezi zavanguraga abana nko kubahagurutsa hashingiwe ku moko yabo, n’izindi zinyuranye dore ko yamaze imyaka myinshi ari umurezi.

Ati “Hari abatabiha uburemere ariko mutekereze abana babiri cyangwa batatu bahagurutse mu gihe abandi ya rubanda nyamwinshi yahagurutse ntacyo bibatwaye nta guheza kuriho, byateraga abana ipfunwe cyane. Ariko numvaga ariyo système (uburyo) hari gukorwa raporo nta kibi kirimo. Njyewe iyo mbitekereje ku mutima numva bimbabaje”.
Musenyeri mu itorero Angilikani diyosezi ya Kigeme, Mvunabandi Augustin, yatangaje ko we ipfunwe ryo kumva ko abahutu bahemukiye Abatutsi yarigize kera akiyemeza no gusaba imbabazi, ndetse ubwo yitabiraga inama mu mahanga muri 1995 bakamubaza ubwoko bwe yahise asubiza ko ari Umuhutu ariko ababajwe n’ibyo Abahutu bene wabo bakoze.
Avuga ko n’ubu akomeje gusaba imbabazi kuko nta pfunwe bimuteye agira ati “Imbabazi nazisabye kera cyane mpungutse muri 1997 mu izina ry’Abahutu kubera iryo pfunwe. N’ubu rero ndakomeza kuzisaba nta pfunwe mfite, mu izina ry’Abahutu bose ndasaba Abatutsi imbabazi kuko twabahemukiye, twabakoreye ibidakorwa”.

Musenyeri Mvunabandi akomeza asaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi ngo kuko nabo bagize uruhare muri Jenoside ndetse akanazisaba mu izina ry’abari abayobozi b’itorero kuko nayo atitwaye neza mu gihe Jenoside yategurwaga ndetse n’igihe yabaga.
Ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bigiye gutangira kugezwa mu baturage kuva tariki ya 25/11/2013 ngo bigamije kuganira ku mateka y’u Rwanda ngo ibikomere yateye abantu bibashe komorwa, ababishoboye batange ubuhamya ku bushake ndetse n’uwashaka gusaba imbabazi azisabe.
Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kandi ngo ntigamije ko Abahutu basaba imbabazi Abatutsi ahubwo igamije ko Umunyarwanda uwo ariwe wese wakomeretse kubera amateka abohoka.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ABA BANA SE,BARUMVA IBIVUGWA KOKO ?
Ariko ibi murabona ari ibintu koko? Musenyeri udashobora gusoma n’ umurongo umwe wa Bibiliya??
Imana izabibabaza kandi vuba??
Ariko ibi murabona ari ibintu koko? Musenyeri udashobora gusoma n’ umurongo umwe wa Bibiliya??
Imana izabibabaza kandi vuba??
iyo gahunda ninziza cyane pe bizatuma nkatwe urubyiruko dusaza ntamacakubiri dufite tujye tubyumva nkamateka.