Nyamagabe: Abantu 700 bishyuriwe mituweli, 13 barihirwa amafaranga y’ibitaro

Mu Karere ka Nyamagabe, ikigo cy’imari iciriritse, ASA International, cyatanze mituweli ku bantu 700, kinarihira amafaranga y’ibitaro 13 bari barananiwe kubyikorera kubera ubukene.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe n'uwa ASA International bagaragaza inkunga yatewe abatuye mu Cyanika
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe n’uwa ASA International bagaragaza inkunga yatewe abatuye mu Cyanika

Ikigo ASA International muri rusange cyatanze miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100 yashyikirijwe ingo zigera ku 100 zirimo abantu 700, kinatanga miliyoni y’amafaranga ku bitaro bya Kigeme, yarihiye abantu 13 bari barananiwe kwishyura ibi bitaro.

Jean Claude Hagenimana ushinzwe imari muri ASA International, avuga ko biyemeje gufasha mu rwego rw’ubuganga kuko ubusanzwe bibanda ku kurwanya no kurandura ubukene.

Ati “Ntabwo warandura ubukene udafite ubuzima. Aba batishoboye ni abakiriya bacu. Uyu munsi twabarihiye mituweli, abandi tubishyurira fagitire. Turabashishikariza kuzatugana, tukabaha amafaranga makeya yabafasha kwiteza imbere, hanyuma ubutaha bakazirihira.”

ASA Interanational kandi ngo barateganya kuzakomeza gufasha abatishoboye atari mu bijyanye na mituweli gusa, ahubwo no gufasha nk’abananiwe kujyana abana ku ishuri, kuvuza abakene amaso, gufasha abafite ubumuga kubona amagare abafasha kujya aho bakeneye n’ibindi.

Abafashijwe bavuga ko bari baragerageje kwirwanaho ariko bikabananira.

Eveline Mukarusagara wamugaye byoroheje ku kuguru agira ati “Mfite ikarita y’ubumuga, ariko nabonaga ntacyo imariye kuko ntabashaga kuyifashisha ngo nivuze. Ariko ubu noneho iyi mituweli izamfasha. Kuyibonera byari byarananiye.”

Xaverine Mukasine na we ngo kubona amafaranga ya mituweli biramugora kuko ntaho guhinga afite, akaba nta n’akazi muri VUP ajya ahabwa, nyamara akennye.

Ati “Nigeze no gutanga ibihumbi 10 bimbera imfabusa kuko nabuze bitanu byo kuzuza ayari akenewe. Ibyo bihumbi 10 byarambabaje, na gitansi yabyo ndacyayifite. Ubu ndishimye, aho bakuye Imana ijye ibasubirizaho.”

Umuyobozi wa ASA mu Rwanda aganira na bamwe mu bo bahaye ubufasha
Umuyobozi wa ASA mu Rwanda aganira na bamwe mu bo bahaye ubufasha

Uwimpuhwe Marie Gorethi wo mu Murenge wa Kibilizi, yamaze imyaka ibiri mu bitaro arwaje umugabo wavunitse umugongo. Ngo yari afite mituweli, ariko ntiyabashije kuriha 10% yasabwaga kuko barimo miliyoni n’ibihumbi 390.

Ati “Bambwiye ko bantangiye ibihumbi 100. Ndabashimira cyane kuko ntaho nari kuzayakura. Kuba mu bitaro igihe kirekire byaduteye ubukene bukabije. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrande Niyomwungeri, avuga ko kugeza ubu muri Nyamagabe abamaze gutanga amafaranga ya mituweli bakabakaba 90%, kandi ko barimo kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kujya mu bimina, kugira ngo bajye babasha kwegeranya amafaranga ya mituweli bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka