Nyamagabe: Abantu 19 bafatiwe mu kabari banyweramo inzoga bitemewe

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye n’inzego z’ibanze zikorera mu Murenge wa Kibirizi, bafatiye mu kabari abantu 19 barimo kunywa inzoga abandi bakina imikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi.

Bamwe mu bafatiwe muri ako kabari
Bamwe mu bafatiwe muri ako kabari

Abo bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Gataba, Akagari ka Ruhunga, bari mu kabari k’uwitwa Uwijuru Jean Damascène w’imyaka 32, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bafashwe barimo kunywera mu kabari kandi utubari tutemerewe gukora muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19, kandi barengeje amasaha yagenwe yo kuba umuntu yageze mu rugo, nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya Covid-19 bubahirije.

Yagize ati “Abayobozi mu nzego z’ibanze bamenye amakuru baraduhamagara. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko harimo abantu benshi, babonye Polisi bahita biruka hafatwa 19, bari bihishe mu cyumba kimwe cy’ako kabari”.

SP Kanamugire avuga ko atari ubwa mbere mu kabari ka Uwijuru hafatirwa abantu barimo kunywa inzoga, iyo ikaba yari inshuro ya kabiri.

Ati “Uwijuru afatwa ku nshuro ya mbere yarigishijwe, ahabwa ibihano hakurikijwe amabwiriza n’ubundi ariko yakomeje gufungura akabari ke nk’uko n’abaturage babivuga. Kuri iyi inshuro abafatiwe muri ako kabari ni abo mu Kagari ka Ruhanga mu midugudu itandukanye ikagize”.

SP Kanamugire yibukije abaturage muri rusange ko badakwiye kudohoka ku ngamba zishyirwaho na Leta zo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Yagize ati “Icyorezo kiracyahari ntaho cyagiye kandi gikwirakwizwa n’abantu barenga ku mabwiriza yashyizweho yo kucyirinda no kukirwanya. Turashishikariza abaturwanda kutadohoka ku mabwiriza bakirinda bakarinda n’abandi kwandura Covid-19”.

Yanibukije abarenga ku mabwiriza bagafungura utubari kandi bitemewe kimwe n’abandi bose bica amabwiriza nkana ko bakwiye kubireka kuko Polisi kubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage bazafatwa bakabihanirwa.

Abafashwe bigishijwe banacibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka