Nyamagabe: Abakozi batanu bagaragayeho amakosa barasezerewe

Abakozi batanu bakoraga ku rwego rw’utugari mu karere ka Nyamagabe barasezerewe nyuma yo gukora amakosa atandukanye ashyirwa mu rwego rwa kabiri rw’amakosa akomeye mu kazi, undi umwe wakoraga ku rwego rw’umurenge yasabiwe kugezwaho umushinga w’igihano cyo kwirukanwa burundu.

Uyu mwanzuro wafashwe n’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 20/01/2013, nyuma y’uko komisiyo y’ubuyobozi, politiki n’amategeko mu nama njyanama igaragaje amakosa bagiye bakora, ndese n’ibisabwa kugira ngo abakozi birukanwe.

Mu bakozi batanu birukanywe harimo Mukamana Marie Jeanne, wari ushinzwe iterambere ry’abaturage (SEDO) mu kagari ka Gatare mu murenge wa Gatare wakoze ikosa ryo guteza amakimbirane mu baturage kandi mu kagari katari ake hakaza no kugwamo umuntu. Inama njyanama kandi yirukanye Rukundo Jean Claude wari SEDO mu kagari ka Mukongoro mu murenge wa Gatare kubera guta akazi.

Murutababi Liberatus wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Kaduha yirukanywe ku mirimo ye kubera amakosa yakoze yo kugandisha abaturage ntabakoreshe umuganda no kutitabira inama z’umurenge ndetse no kunyereza amafaranga y’abaturage yagiye yishyuza mu mitungo yangijwe muri Jenoside.

Umwanzuro wo kwirukana abo bakozi wafatiwe mu nama y'abagize inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Umwanzuro wo kwirukana abo bakozi wafatiwe mu nama y’abagize inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Iyi nama kandi yirukanye Nsanzineza Pierre Claver wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Jenda mu murenge wa Musange wafatiriye imitungo y’abaturage yishyuwe muri Gacaca akayigira iye n’amasambu akayakodesha, no kugurisha imitungo y’abaturage (igare).

Undi wirukanywe ni uwitwa Nzakizwanimana David wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakiza mu murenge wa Kibumbwe wakoresheje inyandiko mpimbano agahimba imikono y’abaturage agasinya mu mazina yabo maze agafata inguzanyo muri VUP, kunyereza amafaranga y’abaturage yishyuwe imitungo muri Gacaca, ndetse akaba yaranambuye umurenge SACCO amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 443.

Abagize inama njyanama y’akarere basabye ko bidakwiye kurangirira ku kwirukanwa gusa ahubwo aba bakozi bagaragayeho amakosa bakwiye gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha, ndetse hakagenzurwa niba nta bandi bakozi baba bakora amakosa nk’aya.

Inama njyanama kandi yanafashe umwanzuro wo kugeza umushinga w’igihano cyo kwirukanwa ku mukozi wari ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kaduha wafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa agakatirwa igifungo cy’umwaka ubu akaba ari mu gihano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

sha nimubareke biteshe umugati akazi karabuze none baririrwa bagakinaho! uwakanyihera ngo urebe ukuntu nita ku baturage kuko aribo baba bampesha iryo posho!

NGENDABANYIKWA yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ing. ya 93 ya Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ivuga ko ibihano byo mu rwego rwa kabiri bitangwa n’umutegetsi ubifitiye ububasha amaze kumwa icyemezo cya Komosiyo (ishinzwe abakozi ba Leta).
Ingi. ya 94 ikavuga ko igihano cyose cyo mu rwego rwa kabiri, mbere y’uko cyemezwa, kigomba kugezwa ku mukozi nk’umushinga kugira ngo atange ibindi bisobanuro. Mu rwego rw’imicungire myiza y’abakozi no kubahiriza amategeko, twizere ko amategeko yubahirijwe.

Jean yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

nanjye ndumva bidahagije inzego z’ ubutabera zibakurikirane.

Ndacyayisenga Aphrodice yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Jyewe ndatangara cyane kubona abayobozi nkabariya b’ibanze batinyuka bagakora amahano nkariya barangiza ngo barabirukanye gusa muzi amahano yabereye mugihugu, byumwihariko kariya karere, umuturage akageza igihe apfa bikomotse kungirwa muyobozi nkuwo. Jye numva bagombye kuba barashyikirijwe inzego bireba cyera, naho ubundi ntaho twaba tugana.

Gasake yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka