Nyamagabe: Abakozi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bahuguriwe kunoza umurimo batanga serivisi inoze
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iIerambere (RDB), cyahuguye abakozi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu nzego zose ku kunoza umurimo bihereyeho ubwabo, bashyira hamwe kugira ngo bazashobore no kwakira neza ababagana.
Aya mahugurwa y’iminsi icumi yasojwe kuri uyu wa 2 Kamena 2015, yaberaga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yari yitabiriwe n’abakozi ba Parike y’Igihugu ya Nyungwe barimo abayiyobora, abacunga umutekano, abayobora ba mukerarugendo, n’abakora mu zindi serivisi zitandukanye bize kurushaho kunoza umurimo.

Bamwe mu bakozi bahuguwe bavuga ko bungutse byinshi birimo kuba serivisi nziza igomba guhera hagati y’abakozi ubwabo, kugira ngo babashe no kwakira abashyitsi babagana.
Thierry Hitimana, umwe mu bayobora ba mukerarugendo muri pariki, avuga ko yuhungukiye byinshi bizamufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi twize, twizemo ko bagenzi bacu dukorana ari bo bashyitsi bacu ba mbere, tugomba rero kubaka tugashyira hamwe kugira ngo bidufashe gutanga serivisi nziza. Ibyo twize aha rero bizadufasha cyane mbese hari intambwe byadukuyeho.”
Louis Rugerinyange, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, we ashimira amahugurwa abakozi bayo babonye kandi bakifuza ko yajya abaho kenshi kuko kunoza umurimo bitigwa umunsi umwe.

Yagize ati “Biratwubaka tukamenya ukuntu twakwifata, abantu baza batugana bafite imico itandukanye. Aya mahugurwa arimo aradufasha kumenya uko twakwitwara ku bantu batandukanye ari Abanyarwanda mu nzego zitandukanye ari n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye, bafite n’imico itandukanye.”
Ngenzi Yves, ushinzwe kunoza imitangire yaserivisi muri RDB, avuga ko RDB yateguye aya mahugurwa igamike ko abakozi bayo barushaho gukora neza bugakurura ba mukerarugendo mu rwego rwo kuzamura amadevize yinjira mu Rwanda.
Imitangire ya serivisi myiza ngo si ugusekera abakugana ubavugisha neza gusa ahubwo ngo bisaba ibintu byinshi ari na yo mpamvu RDB yizeza abakozi bayo gukomeza kubahugura bagatanga serivizi inoze.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|