Nyamagabe: Abakozi 10 basezeye ku kazi, undi agirwa inama yo gusaba pansiyo

Nyuma y’inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’uturere tumwe na tumwe mu minsi ishize, mu karere ka Nyamagabe ho ntihasezeye abayobozi b’akarere, ahubwo abakozi 10 bo ku nzego zitandukanye nobo basezeye ku mirimo yabo.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka karere, Bonaventure Uwamahoro, amabaruwa y’aba bakozi 10 basezeye mu kazi bayakiriye ku wa kane tariki ya 12 Nzeri 2019.

Abo ni umujyanama wa komite nyobozi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutanu, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari kamwe, ndetse n’umukozi ushinzwe kumenyekanisha akarere, kugahuza n’izindi nzego ndetse no gutangaza amakuru.

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ubwo aba basezeye batarashyikirizwa amabaruwa abasubiza bitewe n’impamvu bagiye batanga zo guhagarika akazi, abona bose bazemererwa kugahagarika, uretse umwe bazagira inama yo kwaka pansiyo kuko afite imyaka ibimwemerera (60).

Ati “Turi gutegura amadosiye yo kubasubiza buriya birumvikana turagenda tureba dosiye ku yindi. Abenshi kubera ko bashyizemo impamvu zabo bwite, cyangwa se bakagaragaza ko bafite intege nkeya badashoboye, turaza kubemerera.”

“Hari umwe tubona aho kugira ngo asezere tumusaba akajya mu kiruhuko cy’izabukuru aho kugira ngo tumusezerere.”

Naho ku bijyanye n’impamvu nyir’izina bagiye batanga, uyu muyobozi avuga ko hari uwavuze ko ari umusinzi kandi akaba atabasha kubireka, akaba ahisemo gusezera.

Harimo n’uwavuze ko abona atabashije kujyana n’ikoranabuhanga riri gukoreshwa kuri iki gihe, bityo akaba atabashije gukora neza umurimo asabwa n’akarere.

Nyuma yo gusezera ku mirimo kw’aba bakozi, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe arasaba abasigaye ndetse n’abazasimbura abasezeye, kurushaho gukora neza.

Ati “Nta kindi basabwa uretse kutajenjeka mu kazi kabo, gukorana umurava, kwita ku nshingano, gukemura ibibazo by’abaturage umuntu ntabisubika.”

Aba bakozi basezeye nyuma y’uko tariki 8 Nzeri 2019 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yari yagendereye aka karere.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi baho yagaragaje ko atishimiye imikorere y’inzego z’ubuyobozi zegereye abaturage, zidakemura ibibazo bibabangamiye, kandi agasaba ko batangira kujya babibazwa.

Icyo gihe hari aho yagize ati “Nyobozi y’akarere mutangire mubaze abayobozi b’imirenge n’utugari ibyo bakora, mubabaze ibyo bashinzwe. Ibi ni ibibazo bakwikemurira bakoranye neza n’abaturage. No mu burezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badakurikirana abana bigisha na bo bagomba kubibazwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Kinyarwanda kiza bita iyi nkubiri yo kwegura "Serwakira" ihitana abantu benshi kandi henshi.Bagabo namwe bategarugoli mwasezeye ku kazi,ngewe nk’umukristu reka mbagire inama:Nimworoshye ubuzima,mushake ibyo mukora bindi.Bureaux/Offices siyo kaamara.Benshi nziko muli abakristu.Ni mwige bible kugirango mumenye neza icyo Imana idusaba hamwe na exact future of mankind.Muzamenya neza icyo Imana idusaba kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka.Urugero,muli Yohana wa mbere igice cya 2,umurongo wa 15,muzabona ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana batazabona ubuzima bw’iteka.Muzabona ko Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose kumwigana nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Muli make,nimwiga neza bible,izabahindura abantu bashya.

gatare yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka