Nyamagabe: Abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku mirenge basinyanye imihigo n’ab’akarere

Abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’imirenge yose igize akarere ka Nyamagabe basinyanye imihigo n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuri uyu wa mbere tariki 10/12/2012.

Iyi mihigo igamije iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko, harimo gushinga nibura koperative imwe y’urubyiruko yujuje ibyangombwa muri buri kagari, kuremera umwe mu rubyiruko utishoboye ariko ufite ubushake bwo gukora muri buri mudugudu.

Harimo kandi kuzubaka uruganda rutunganya imitobe yo mu bitoki n’inanasi mu murenge wa Musange mu rwego rwo kubyongerera agaciro, guhugura urubyiruko ku kazi kanoze, gufasha koperative z’urubyiruko kubona ibyangombwa no gukurikirana no gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rwavuye Iwawa.

Mugisha asinyana imihigo n'umwe mu bahuzabikorwa ba CNJR mu mirenge.
Mugisha asinyana imihigo n’umwe mu bahuzabikorwa ba CNJR mu mirenge.

Ikindi ni ugutegura imishinga ibyara inyungu, gushyiraho komite z’ijisho ry’umuturanyi mu midugudu, gushyiraho amahuriro yo kurwanya SIDA, gukurikirana ibikorwa by’itorero ryo ku rugerero, guhura nk’urubyiruko bakungurana ibitekerezo n’ibindi.

Iyi mihigo iri muri gahunda ya minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano yiswe “agaciro kanjye”. Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere nawe aherutse gusinya imihigo na minisiteri y’urubyiruko.

Agashya muri iyi mihigo yashyizweho umukono ni uko abagize inama y’igihugu y’urubyiruko bahize kuzakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook mu rwego rwo guhura no kungurana ibitekerezo aho bazaba baherereye hose.

Baniyemeje ko abanyamuryango b’amakoperative yabo bazajya bagira icyo bizigamira buri kwezi maze nyuma y’igihe runaka bakazashaka icyo bakoresha ubwizigame bwabo cyabinjiriza inyungu.

Mugisha Philbert, umuhuzabikorwa wa CNJR mu karere ka Nyamagabe.
Mugisha Philbert, umuhuzabikorwa wa CNJR mu karere ka Nyamagabe.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite inyungu binyuze mu kigega BDF kibatangira ingwate maze bagafata imyenda mu mabanki bagakora bagatera imbere.

Urubyiruko kandi ngo rukwiye gukora ibikorwa biteza imbere igihugu bityo rukazishimira ibyo rwagezeho bikanarutera ishema.

Inama y’igihugu y’urubyiruko ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibitekerezo n’ibyifuzo byarwo bityo rukaba rutagomba kuwupfusha ubusa; nk’uko umuhuzabikorwa warwo mu karere yakomeje abivuga.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka