Nyamagabe: Abagiraga ibibazo by’ihungabana biteguye gufasha abandi mu cyunamo

Abagiraga ibibazo by’ihungabana cyane cyane mu gihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, nyuma yo gufashwa ndetse no guhugurwa ngo nabo biteguye gutanga ubufasha mu gihe cy’icyunamo ku bantu bazagira ihungabana.

Abagiraga ibibazo by’ihungabana babashije gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi, ku wa 1 Mata 2015, bahuguriwe uko bazafasha bagenzi babo mu gihe cy’icyunamo, ubwo hazaba hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21.

Bamwe mu baturage bagiraga ibibazo by’ihungabana batangarije Kigali Today ko bageze ku rwego rwo gufasha abandi bakava mu bwigunge ndetse n’izindi ngaruka ziterwa no guhungabana.

Abagiraga ibibazo by'ihungabana bahuguriwe gufasha bagenzi babo bahuye n'ihungabana.
Abagiraga ibibazo by’ihungabana bahuguriwe gufasha bagenzi babo bahuye n’ihungabana.

Uwitwa Beatrice Bankundiye yatangaje ko yakize ibibazo byose yahuraga nabyo ndetse ko ubu nawe afasha bagenzi be kuko azi ububi bw’ihungabana.

Yagize ati “Nagiraga ibibazo by’umutwe udashira, umushiha, urwangano, nta muntu n’umwe nshaka kuvugisha ariko ubu narakize, narakomeye, umutima wanjye warisannye, ubu ndi umukorerabushake nifuza gukura bagenzi banjye aho nari ndi”.

Uwitwa Augustin Twagirumukiza aravuga ko ibiganiro bagiye bahabwa ndetse no gusenga Imana aribyo byamufashije bigatuma ubu hari aho ageze.

Yagize ati “Njyewe mbere umuntu wese namubonagamo umwanzi wanjye kuko nabonaga ko agomba kunyica nta kundi, ariko ibyo byose byagiye bigenda bimvamo aho nanjye ngeze ubu nshobora gufasha bagenzi banjye”.

Ubuyobozi bw'akarere busanga hari intambwe nini imaze guterwa mu bijyanye no kugabanuka kw'abahungabana.
Ubuyobozi bw’akarere busanga hari intambwe nini imaze guterwa mu bijyanye no kugabanuka kw’abahungabana.

Emile Byiringiro, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari witabiriye ibi biganiro, yatangaje ko hari intambwe abaturage bamaze gutera mu bijyanye n’ihungabana ugereranije na mbere.

Yagize ati “Ihungabana rigenda rigabanuka uko tugenda twibuka, ibi rero binashimangira imibare itandukanye tugenda tubona, akarusho noneho ni uko uyu mwaka kwibuka bizabera ku rwego rw’umudugudu abantu bakibutiranya amateka kandi bagafatana mu mugongo”.

Abarokotse Jenoside banigishwa kwibuka ariko biyubaka, bakunda umurimo, badategereje guhora bahabwa ahubwo bagakora ibikorwa byo kwiteza imbere.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka