Nyamagabe: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kwitabwaho byihariye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.

Abo babaruwe kandi ngo ni ba bandi buri wese areba akabona ko bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, hatabayeho gusuzuma byimbitse, ahubwo ari ukwitegereza imyitwarire n’imitekerereze yabo.

Iryo barura kandi ngo baritekereje nyuma yo kubona ko hirya no hino mu Rwanda, no muri Nyamagabe harimo, umubare w’abiyahura ugenda wiyongera, nyamara indwara yo mu mutwe ibibatera ishobora kuba yavurwa bagakira, ntibagere aho biyahura.

Atanga urugero rw’umuntu ushobora kuba arwaye indwara yo mu mutwe wafashwa agakira agira ati “Hari nk’ikibazo cy’umuturage tugira uhorana ibibazo, akagera no kwa Perezida wa Repubulika abaza. Akavuga ati mwanyubakiye inzu, ariko nta grillage ziriho, zajyaho ati ntabwo zifunze neza, zafungwa neza ati nyamara isima bashyizemo bayivanze nabi, washyiraho sima ati abaturanyi bambuza umutekano!”

Yungamo ati “N’ubwo wenda umuganga atarabyemeza neza, ariko ni ikimenyetso cya bumwe mu burwayi bubaho, butuma umuntu ahora yumva adatekanye, aho ajya kuryama yakinga ugasanga abyutse nk’inshuro eshatu ajya kureba ko yakinze neza.”

Biyemeje rero kuzahugura abajyanama b’ubuzima ubusanzwe bashinzwe ubuzima rusange, ku buryo ushobora kuba arwaye mu mutwe yitwara, kugira ngo abo babonye bazajye babafasha kugera ku bigo nderabuzima, hanyuma abo uburwayi bukaze boherezwe ku bitaro byabugenewe.

Agira ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa nka Never Again Rwanda yamaze kubitwemerera, tuzahugura abo bajyanama b’ubuzima, ku buryo bazajya babasha kuvuga bati uyunguyu akeneye umuganiriza ku kigo nderabuzima.”

Visi Maya Uwamariya avuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe
Visi Maya Uwamariya avuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

Ku bigo nderabuzima byose na ho ngo bazakora ku buryo haba umuntu ushobora gufasha abafite ikibazo cyo mu mutwe, kandi hazabaho no gukurikirana abarwayi kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro, ndetse n’igihe bagarutse mu miryango.
a
Visi Meya Uwamariya kandi ati “Turizera ko bizanadufasha kumenya n’abafite ikibazo cy’indwara y’igicuri kuko usanga bafatwa nk’abarwaye indwara y’amarozi, nyamara ari indwara yo mu mutwe umuntu akurikiranwaho akavurwa akaba yakira, yaba atanakize akaba yabana na yo itamuhungabanyije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka