Nyamagabe: Abafite ubumuga bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora kuko yabahaye ijambo
Abafite bo mu karere ka Nyamagabe bifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ingingo y’i 101 igahindurwa, kugira ngo Perezida Kagame akomeze abayobore kuko yabahaye ijambo bakagira agaciro aho bafashwe kimwe n’abandi Banyarwanda bose.
Ibiganiro ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, kuri iki cyumweru tariki 2 Kanama 2015, byakomereje mu murenge wa Tare, aho bamwe mu bafite ubumuga basabye ko itegeko nshinga rikwiye kuvugururwa, bagakomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Abafite ubumuga batangaza ko mu bihe byashije, abayobozi babayeho ntawigeze yita kubafite ubumuga, abakene, n’abadafite ubushobozi bwo gukora nk’uko Perezida Kagame yabikoze, akaba ariyo mpamvu bifuza ko akwiye guhabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza.
Celestin Rudasingwa akaba yatangaje ko, mbere bari bafashwe nabi bikabatera kwiheba kandi bagakuramo n’uburwayi butandukanye.

Yagize ati “Abamugaye ntitwagiraga ijambo, twari twarahejejwe mu nzu, amavunja bamwe yarabishe ariko ubu dufite ijambo, Paul Kagame wacu akomeze atuyobore, ku giti cyanjye ubundi numva manda zakabaye na 20 nkurikije aho yatuvanye.”
yakomeje avuga ko babayeho neza, bafite mituweli kandi bakaba bafite n’ababahagarariye mu nteko inshingamategeko, bafite uburenganzira bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Ati “Kera nk’izi bequille ntazo twabonaga, twagendeshaga ibibando amabuye atujomba, twahawe ijambo natwe dutanga ibitekerezo bitewe n’uko tubyifuza, kera batwitaga amazina mabi ariko ubu twitwa abantu babana n’ubumuga.”
Rudasingwa akaba yongeyeho ko ubu babayeho nk’ibindi biremwa, basaba abageni bakabahabwa kandi bakiga bakanaminuza.

Ati “Nihereyeho njye mfite umugore, kera ntabwo twahoboraga kujya kureshya ngo babe baduha umugeni nk’uko ubu babikora, ubu murabona ko mpagaze imbere yanyu nambaye ikoti na karavati.”
Abaturage bafashe ijambo bagera kuri 26, bakaba nabo basabye ko ingingo y’101 ihindurwa Perezida Kagame akabasha kwiyamamaza, by’umwihariko nk’abatuye mu cyahoze ari Gikongoro, bari barahejwe nta terambere ryabageragaho hakagira n’abicwa n’inzara.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagame ntawe atahaye ijambo