Nyamagabe: Abafatanyabikorwa barasabwa kwinjiza gukumira Ibiza muri gahunda zabo

Umuryango MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Counseling et la Réconciliation) urahamagarira abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe kwinjiza muri gahunda zabo gukumira ibiza kuko ahanini biterwa n’ibikorwa bya muntu.

Mu gihe ibiza byiganjemo inkangu bikomeje kugaragara mu karere ka Nyamagabe, ngo kuvuga iterambere rirambye hatitawe ku kubungabunga ibidukikije bisa n’ibidashoboka.

Ibikorwa bya muntu ubu bifatwa nk’ibiri ku isonga mu gutuma habaho imihindagurikire y’ikirere yo nyirabayaza w’ibiza bigaragara hirya no hino ku isi.

Umuryango MOUCECORE uvuga ko ibikorwa bishingiye ku micungire ihamye y’ibidukikije bishobora gukumira Ibiza. Kuboneza imiturire, imihingire inoze n’ubundi buryo bwo kwita ku bidukikije bishobora kurinda Ibiza; nk’uko Uwimana Claudette uyobora umuryango MOUCECORE abitangaza.

Ati: “Ibiza byinshi birimo biraturuka ku iyangirika ry’ibidukikije! Kubungabunga ibidukikije rero ni uburyo bumwe bwo kwirinda ibiza bitaraba. Kandi nta terambere ryuzuye cyangwa se rirambye rishobora kubaho ibidukikije bitabungabunzwe”.

Uwimana Claudette uyobora umuryango MOUCECORE.
Uwimana Claudette uyobora umuryango MOUCECORE.

Kugeza ubu butumwa ku bantu batandukanye nibyo byatumye umuryango MOUCECORE uhuriza hamwe abakozi bashinzwe imibereho y’abaturage ari nabo bashinzwe gukumira ibiza mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe, abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa b’aka karere kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo muri gahunda zabo bazirikana gukumira ibiza.

Kabagire Charles uyobora itorero ry’Abapentekosti mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru n’uduce twa Nyanza, Huye na Karongi, avuga ko ubukana bw’ibiza bwatumye batangira gutekereza uko byakumirwa.

Ubu ngo inyubako z’iri torero zatangiye gushyirwaho imireko ifata amazi zigakikizwa n’ibiti kandi ngo inyubako zose zubakwa ubu hifashishwa impuguke mu rwego rwo kwirinda ibiza.

Ati: “Abakirisitu twigisha nabo bakeneye kubaho neza niyo mpamvu rero mu nyigisho zacu twibanda no ku bidukikije”.

Ibiza by’inkangu muri iki gihe byibasiye akarere ka Nyamagabe. Urugero ni umuhanda Mushubi-Musebeya wangiritse bikomeye ndetse umuhanda Nyamagabe –Gasarenda nawo watengutse ku buryo bugaragara hatirengagijwe n’inkangu n’imyuzure bya hato naho mu mirenge inyuranye igize aka karere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bavuga nibyo twese hamwe dukwiye guhaguruka tukita ku kibazo cy’iyangizwa ry’ibidukikije ejo ubwacu tutazitsemba.

munyamahoro yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka