Nyamagabe: Abafatanyabikorwa bahigiye kwihutisha iterambere ry’Akarere
Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, JADF Imparirwamihigo, bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bufatanye n’Akarere mu kwihutisha iterambere.
Babitangaje nyuma y’imurikabikorwa risoza umwaka w’Ingengo y’imari 2023/2024 aho bamurikiye abaturage, ibikorwa babegereje bishingiye ku nkingi eshatu za Guverinoma zigamije kuzamura imibereho myiza y’umuturage.
Abitabiriye iryo murikabikorwa bavuga ko hari ibyo bamenyeyemo bishya, biza bisanga ibyo bari basanzwe bazi, ku buryo bahamya koko ko umufatanyabikorwa ari ingenzi mu iterambere ry’Akarere.
Umwe muri bo agira ati, “Nkora ibijyanye n’ubukorikori. Ndi umuboshyi. Iri murikabikorwa ryamfashije kumenyekanisha ibyo nkora. Nk’ubu umuntu ashobora kunyura hano yakwishimira ibyo nkora, akaba yampa gahunda yo kumukorera, kandi aha niho dukura amakuru y’ibyo abantu badukeneyeho n’ibyo bifuza ko twahindura mu byo tubakorera”.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, Munyanyiko Dieudonné, avuga ko intego ya JADF ari ugufasha Akarere kwihutisha iterambere, kandi ko bazakomeza gushishikariza abafatanyabikorwa gukora ibishoboka ngo umusaruro w’ibikorwa byabo ugaragarire buri wese ko yiteje imbere.
Agira ati: “Intego yacu ni ugufasha Akarere mu mishanga itandukanye igamije iterambere ry’abaturage. Ibikorwa byose dukora bigamije kunganira Akarere kwihutisha iterambere ryaba iry’ubukungu ndetse n’iry’imibereho myiza y’abaturage. Akarere ntabwo ari ko konyine gashobora gutuma iterambere twifuza rigerwaho. Ubufatanye ni ngombwa kandi nka JADF turiteguye”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe Habimana Thadée, avuga ko imikoranire hagati y’Akarere na JADF ari ingenzi kuko ituma iterambere ryihuta.
Yagize ati: “JADF baba bafite ibikorwa bazakora mu gihe runaka Akarere natwe tukaba dufite ibikorwa tuzakora, kugira ngo rero dukorere hamwe ni byiza ko tubereka ibyo tuzakora, ibyo tutabonera ubushobozi ariko dufite mu bitekerezo, cyangwa mu byifuzo by’abaturage bakadufasha kubikora. Ariko nabo ibyo bateganya gukora tutari tuzi, bakabitubwira tukabishyira mu igenamigambi ryacu kugira ngo dufatanye kubishyira mu bikorwa.”
Mu Karere ka Nyamagabe hari Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere basaga 150 ariko abitabiriye imurikabikorwa ry’uyu mwaka ni 40 gusa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba aba Bafatanyabikorwa kurushaho kwitabira imurikabikorwa kandi bagaharanira ko riba ngarukamwaka ndetse bakarigeza mu mirenge yose igize Akarere.
Ohereza igitekerezo
|