Nyamagabe: Abadivantisiti bagejeje amazi meza mu mudugudu w’abapfakazi ba Jenoside

Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 ryo mu mujyi wa Nyamagabe ryahaye amazi meza umudugudu wa Nyentanga utuwemo n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi uherereye mu kagari ka Kigeme ko mu murenge wa Gasaka.

Uyu mudugudu nta mazi wari ufite bigatuma abawutuyemo barimo n’abakecuru bagomba kujya kuvoma mu kabande.

Pasitoro Kalinda Alexis wari uri muri iki gikorwa yatangaje ko gushyira robine z’amazi muri uyu mudugudu ari nk’uko umuntu yafataga ijerikani akajya kuvomera umuntu mukuru. Ati “Ni nk’aho naje, ukambwira uti mwana wanjye fata iyi jerekani ugende umvomere amazi, none Itorero ry’Imana rikoze icyo gikorwa.”

Nyuma yo kugezwaho aya mazi meza, abatuye muri uyu mudugudu ntibihanganiye kugaragaza ibyishimo batewe no kuba babonye amazi hafi yabo.

Umukecuru umwe muri aba bapfakazi yatangaje ko yahoraga asenga ngo abone ariya mazi kuko hari igihe yanywaga amazi y’imvura kubera kubura andi meza.

Umukecuru ari kuvoma amazi kuri robine imaze gushyirwa mu mudugudu.
Umukecuru ari kuvoma amazi kuri robine imaze gushyirwa mu mudugudu.

Uyu mukecuru kandi avuga ko yahoranaga icyizere ko azashyira akabona amazi hafi. Yagize ati “Sinihebye, Imana irahari, utagira ubwenge ni utagira Yesu! Yesu arampagije rwose.”

Iki gikorwa cyo kugeza amazi meza muri uyu mudugudu cyatwaye amafaranga agera ku bihumbi 100. Uretse kugeza amazi meza muri uyu mudugudu kandi, itorero ryahaye abawutuyemo ibiro 300 by’ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga aibihumbi 150.

Umudugudu wa Nyentanga utuyemo imiryango 15 y’abapfakazi batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jacques Furaha

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow!!Ni byiza Idini y’ukuri n’ifasha imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, so thanks God’s church, be blessed

ukuri yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Bakoze neza rwose burya amazi ni ingenzi mu buzima nanjye aho kugira ngo umpe amashanyarazi wampa amazi meza

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka