Nyamagabe: Abadafite ubwiherero barasabwa kubwubaka badategereje gufashwa

“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.

Visi Meya Agnès Uwamariya ati Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero
Visi Meya Agnès Uwamariya ati Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero

Visi Meya Uwamariya, yibutsa abaturage ko ubwiherero bwiza bukwiye kuba bufite ubujyakuzimu buhagije kuko iyo ari bugufiya bukurura isazi na zo zigatera indwara, bukaba bugomba kuba bwubakiye neza, icyobo gitinze neza, igisenge kitava, bukagirirwa isuku ku buryo utabwinjiramo ngo utangwe n’umunuko.

Agaya kandi abantu batagira ubwiherero, anasaba abafite ubutujuje ibisabwa kwisubiraho, kuko ngo bigayitse kubona umuntu w’umugabo utagira aho yiherera, ugasanga ajya gutira ubwiherero cyangwa akihugika mu bihuru no mu rutoki.

Agira ati “Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero? Nta muntu w’umugabo wo kwiherera mu gihuru cyangwa se ku muturanyi. Mudatoje abana isuku, igihe bazakura ntibazayigira, kandi na bo ntibazabasha kuyitoza abandi.”

Ni no muri urwo rwego yasabye abantu batariyubakira ubwiherero buzima kudakomeza gutegereza kubakirwa ubwiherero n’umuganda.

Ati “Ko umuntu yaguha umuganda wo kubaka inzu, yaguha n’umuganda wo kubaka ubwiherero?”

Ubundi mu Karere ka Nyamagabe, mbere y’uko hatangira ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu bose kugira ubwiherero, kandi bwujuje ibisabwa, hari abo wasangaga nta bwiherero na mba, hakaba n’abacukura ibinogo bitumamo bita ibiroba, bateganya ko ingurube ari zo zizarya uwo mwanda.

Pelagie Nyiramanyenzi utuye mu Murenge wa Uwinkingi abyemeza agira ati “Mbere hari abacukuraga ikiroba, bakajyamo n’abana, hanyuma ugasanga amasazi araturura. Icyakora kuri ubu nta wutakigira ubwiherero, n’ubwo bwaba budakoteye neza bitewe n’ubushobozi umuntu afite.”

Kwizihiza umunsi w’ubwiherero i Nyamagabe, byanajyaniranye no gushyikiriza amabati yagenewe gusakara ubwiherero ku miryango 50 yo Murenge wa Uwinkingi yari yarabuze ubushobozi bwo kuyigurira.

I Nyamagabe haracyari abatunganya ubwiherero ariko ngo bakabura isakaro
I Nyamagabe haracyari abatunganya ubwiherero ariko ngo bakabura isakaro

Hatanzwe amabati 100 ku nkunga y’umuryango Water Aid, kandi uyu muryango usanzwe unafasha Akarere ka Nyamagabe mu buryo butandukanye bwo kubagezaho amazi meza ndetse no kwimakaza isuku.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, mu Karere ka Nyamagabe hari ingo 2352 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, n’imiryango 715 ikibana n’amatungo.

Ibijyanye n’ubwiherero byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabwo, wabereye mu Murenge wa Uwinkingi tariki 30 Ugushyingo 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka