Nyamagabe: Ababyeyi barasabwa kubwiza abana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye mu murenge wa Tare tariki 13/04/2013, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo Izabiliza Jeanne yasabye ababyeyi kubwiza abana ukuri ku byerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izabiliza yabwiye ababyeyi bitabiriye umuhango wo gusoza icyunamo ko abana bafite amatsiko yo kumenya Jenoside icyo ari cyo, uko yateguwe ndetse n’ingaruka zayo bakabaza n’ibibazo byinshi ariko ngo ababyeyi ntibakwiye kubabeshya.

Asubira mu magambo ya Musenyeri Rucyahana mu kiganiro yatanze kuri Radiyo, Izabiliza yavuze ko igihe cyo kubeshya abana nk’uko byabagaho ngo abana babagura ku isoko, babakura ku ishuri, n’ibindi mu gihe umwana abajije aho umwana aturuka cyarangiye.

Babanje kunamira abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamigina.
Babanje kunamira abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamigina.

“Icyo cyaraturenze ahubwo dukwiye kwicara tukavugisha ukuri. Ntumubwire amagambo wenda yamukomeretsa, ariko ukamutegura mu yandi magambo kugira ngo azagere ku bisubizo”; Izabiliriza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo yashimiye uburyo abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwibuka n’ubwo hari abataragiye babyitabira bamwe na bamwe.

Yibukije abitabiriye umuhango wo gusoza icyunamo ko gahunda zo kwibuka zitarangiriye aho kuko bizamara iminsi 100, ndetse bakibuka gukomeza kuba hafi y’abacitse ku icumu babahumuriza bakabafata mu mugongo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

urwanda ruzira genocide niwo murage buri mubyeyi w’umunyarwanda yasigira umwana we,ni ngombwa rero gutoza abana bakiri bato indangagaciro nyarwanda,nibazitozwa bakazitora nta genocide izongera kubaho ukundi.

bahati yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Bajye babwizanya ukuri, ukuri kuko iyo ubwiye abana ibintu uko bitari uba umwica! Hari uwabonye abagororwa bambaye ya myenda yabo, kuko mama we yari yaramubwiye ko muri za gereza habamo interahamwe kandi arizo zishe sogokuru we, ubwo ababonye ahita yiruka avuga ngo interahamwe ziramwishe!

Agnes yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

igiti kigororwa kikiri gito,ibi ni ukuvuga ko icyo ubwiye umwana ntakibagirwa bibaho mu buzima,numubwira ko ikintu runaka ari kibi,azarinda asaza atarabyibagirwa,ni ngombwa rero ko abana bacu tubabwira ububi bwa genocide n’ukuntu bayirinda,ubundi tukaba twizeye ko itazongera kubaho ukundi

samantha yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

abana bagomba kumenya ukuri ku buryo genocide yakorewe abatutsi yateguwe,ikigishwa,ikanashyirwa mu bikorwa,kuko ejo hazaza h’urwanda nibo bazaba baharebera.

athanase yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka