Nyamagabe: 2022-2023 uzarangira abarenga 85% bagezweho n’amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrande Niyomwungeri, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, uzarangira amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 85%, habariyemo abazayafatira ku mirongo migari n’abazaba bafite ay’ingufu zisubira.

Nk’uko uyu muyobozi abisobanura, amashanyarazi azagezwa ku baturage basaga ibihumbi 20 muri aka karere, kandi ababarirwa mu bihumbi 12 bari mu Murenge wa Buruhukiro.

Agira ati “Dufite umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uterwa inkunga na Banki y’Abarabu. Dufite ingo zibarirwa mu bihumbi 12 birenga uzacanira. Abaturage bamaze kugaragarizwa ahazanyura uwo muyoboro, kugira ngo hatangire kurebwa ibizangizwa. Muri Kamena 2023 bazaba bamaze kubona umuriro.”

Yongeraho ko umushinga na Banki y’Abarabu wonyine uzazamura abazaba bafite amashanyarazi bakagera kuri 75%, hanyuma indi mishinga iri muri aka karere ikazasiga abafite amashanyarazi babarirwa muri 85%.

Mu bazagezwaho mbere harimo abatuye ahitwa Kizimyamuriro hatari hasanzwe amashanyarazi, hakaba no mu Kagari ka Rambya, karimo Umudugudu wa Nkamba utuyemo abavuga ko bari bamaze imyaka umunani biteguye guhabwa amashanyarazi, ariko amaso akaba yari yaraheze mu Kirere.

Abatuye muri uwo mudugudu wa Nkamba (Ingo zibarirwa mu 180), bavuga ko mu masambu yabo hanyujijwe amashanyarazi yajyanwaga mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, hanyuma batangira kwizera ko na bo bazayabona ariko baza kumenya ko kuyafatiraho bitakunda.

Icyo gihe ngo ntibanishyuwe ibyabo byangiritse hashyirwaho uwo muyoboro, ariko ngo bumvaga n’ubwo bitakwitabwaho ariko bakabona amashanyarazi byari kubanezeza.

Umwe mu bahatuye agira ati “Icyo gihe bamwe twashyize insinga z’amashanyarazi mu nzu tugura n’amateleviziyo, twibwira ko tugiye kubona amashanyarazi, none byose byarashaje, imbeba n’inyenzi zarabiriye.”

Acyumva inkuru y’uko noneho bashobora kuzabona amashanyarazi, yagize ati “Baduhereyeho byaba byiza kurushaho, kuko twebwe n’ubundi twari twiteguye.”

Mu gihe iyi mishinga itaratangira, abagezweho n’amashanyarazi mu Karere ka Nyamagabe ni 65%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka