Nyamabuye: Umurenge umaze igihe ukorera mu nyubako iva mu gihe cy’imvura

Abakozi b’umurenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga barasaba ko ikibazo cy’inyubako umurenge ukoreramo cyakemuka kuko iyi nyubako imaze igihe iva mu gihe cy’imvura.

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye byagaragajwe n’isuzuma rito riri gukorwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iri kugenda ikora mu mirenge yose y’igihugu.

Iyi nyubako yagaragajweho ibi bibazo, iherereye mu mujyi wa Muhanga ahitwa mu Ruhina muri metero nke hafi y’inyubako akarere ka Muhanga gakoreramo.

Aho umurenge nyirizina ukorera niho hava cyane.
Aho umurenge nyirizina ukorera niho hava cyane.

Eliezel Hakuzimana, ushinzwe ubuzima no kwita ku batishoboye muri uyu murenge avuga ko nk’umuntu umaze igihe akorera muri iyi nyubako ngo kuba iva byaba biterwa nuko aya mazu ari aya cyera amaze igihe kinini cyane ariko ngo ikibazo ahanini ntikireba inkuta kuko zigikomeye ahubwo ngo igisenge nicyo kimaze kwangirika.

Ati: “amategura yo ku nzu agenda atsuka [avaho], iyo itegura rimwe ritsutse irindi rigatsuka bituma amazi yinjira muri biro bigatuma muri iyi minsi twiyeranja tugashyira ibikoresho aho bitavirwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Francois Uhagaze avuga ko kuva kw’inzu biterwa n’imiterere yayo kuko igisenge cyayo kidateye neza kandi kikaba kimaze no gusaza kuburyo iyo imvura iguye harimo n’imiyaga, amazi arenga itegura bigatuma mu nzu hava.

Aho inzu yubatse haba umuyaga mwinshi bigatuma isenyuka.
Aho inzu yubatse haba umuyaga mwinshi bigatuma isenyuka.

Uhagaze avuga ko gahunda ihari ari iyo guhindura iki gisenge bagasakaza amabati kuko ariyo aberanye n’iyi nzu.

Uyu muyobozi avuga ko nk’akarere mu nyigo bakoze uyu mwaka bateganije ko umwaka utaha hazatangira gusanwa amazu y’uyu murenge ariko ibyumba bigari by’inama ndetse n’amabiro make yegeranye n’ibyo byumba.

Aho inyubako nyirizina y’umurenge wa Nyamabuye iri ho hazasanwa nyuma y’uko izi zirangiye. Iyi nyubako ni yo yakoreragamo komini Nyamabuye. Kuva icyo gihe cyose ntiravugururwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka