Nyamabuye: Ikusanyirizo ry’amata ryabuze abaribyaza umusaruro
Ikusanyirizo ry’amata rya Nyamabuye ryubatswe mu mwaka wa 2009 ntirikora nezakubera ikibazo cy’abarikoresha bakora n’indi mirimo.
Ukigera ku ikusanyirizo ry’amata ryubatse mu Murenge wa Nyamabuye usanga ryaramezeho ibyatsi ku mbuga, rirafunze nta muntu utamba, ibigega by’amazi byatangiye kwangirika, imashini itanga amashanyarazi ntikora, naho izitunganya amata zo zirafungiranye mu gihe ibyapa bigaragaza ikusanyirizo byashaje ndetse n’inyubako yatangiye kwangirika.

Ikusanyirizo rya Nyamabuye ryatashywe ku mugaragaro n’uwari Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, mu mwaka wa 2009 bivuze ko rimaze imyaka itandatu ritangiye gukora, ariko ubu rikaba ryarahagaze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko ikusanyirizo rifite ibya ngombwa by’ibanze kandi ko ryageragejwe kenshi rigahabwa abantu ngo barikoreshe bikananirana.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko kudakora neza byatewe no kuba abagiye barihabwa bari bifitiye indi mirimo bakora bityo bakarikoresha nabi.
Kuba hari abavuga ko impamvu ridakora ari ukubera ko nta nka zihagije zitanga umukamo, cyakora asa nk’utabyemera neza, Mutakwasuku avuga ko aborozi bagiye barushwa ingufu n’abandi bantu bishyiraga hamwe ngo barikoreshe.
Mutwakwasuku agira ati “Byatangiye ubundi bigomba kuba koperative, ariko wajya kureba ugasanga byabaye sosiyete wajya kubaha ibyangombwa ugasanga aborozi babuze ubushobozi, mbese byapfiriye mu kugena abagomba kurikoresha.”

Mutakwasuku avuga ko iyo umuntu akora ikintu atari cyo ategerejeho imibereho atabikora neza bityo abarihawe ngo barikoresha bakaba barabibangikanyije n’indi mirimo yatumye batariha agaciro.
Ubusanzwe itegeko ry’amakoperative rigena ko ikusanyirizo rikoreshwa n’aborozi kugira ngo umukamo wabo utangirika, ari na byo bisa nk’ibitarakozwe kuko irya Nyamabuye ryo ryakorewemo n’abantu bikorera ibindi bityo aborozi babura umwanya kubera kubura ubuhsobozi.
Mutwakwasuku akomeza agira ati “Abarihawe bwa mbere ntabwo byakunze, binaniranye basubiye ku biteganywa n’amabwiriza y’amakoperative, n’ubu byarongeye bisa nk’ibigoranye kuko buriya iyo umuntu akora ikintu atariho ashaka inyungu ntabwo abikora neza.”
Kuri ubu, ngo hari kurebwa uko ikusanyirizo ryakoreshwa n’abo ryagenewe kandi niritangira rizakora neza, kuko ibisabwa by’ibanze bihari hakiyongeraho n’igice gicuruza imiti y’amatungo.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|